Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Gatsibo bavuga ko batangiye kugira impungenge zo kuzarumbya kubera ko batarabona imbuto y’ibigori nyamara barabwiwe ko imvura izacika kare.
Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umuhanzi Rich Malik utangiye kwamamara kubera ijwi rye yatangaje ko yakoze indirimbo Umuhanda atagamije gusubiza Igare ya Mico The Best.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, inzego z’ibanze na Polisi y’u Rwanda, yerekana ko mu mezi abiri ashize, imibare y’abafashwe barengeje isaha ya saa moya yo kuba bageze mu rugo ari bo benshi kurusha abandi bose bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwiirinda Covid-19.
Se wa Bukuru Christophe ukinira APR FC yitabye Imana kuri iki Cyumweru azize uburwayi, bikaba byatangajwe n’ikipe ya APR FC
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA) kimaze iminsi mu igenzura ngo kirebe abagikoresha n’abacuruza amasashe, bafatwe ndetse babihanirwe kuko binyuranyije n’itegeko ryo kurengera ibidukikije.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko isoko rya Nyabugogo rizwi nko Kwa Mutangana n’amaduka arikikije bizafungurwa ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 26 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 12 bakize.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu Rwanda, habayeho ihagarikwa rya hato na hato ry’ingendo n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.
Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke yafashe mu bihe bitandukanye abantu 7 bafataga imifuka ya sima yubakishwaga amashuri yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bakajya kuyigurisha.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe tariki ya 10 Nzeri, bari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gisenyi mu Mudugudu wa Nengo.
Mu gihugu cya Slovenia, umugore yahamijwe icyaha cy’uburiganya nyuma y’uko urukiko rusanze yariciye ikiganza kugira ngo ahabwe amafaranga y’ubwishingizi.
Nyuma y’amakuru yari yavuzwe y’uko ahitwa mu Irango mu Karere ka Huye habonetse inyamaswa imeze nk’ingwe, abashinzwe umutekano bakayica bavuga ko ari urusamagwe, abazi iby’inyamaswa bavuga ko iyo nyamaswa yitwa imondo.
Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyatangije igerageza rya mubazi z’amazi zikoranye ubuhanga (Smart Meters) zishobora no kwishyurirwaho amazi mbere nk’uko bigenda ku mashanyarazi.
Ntirandekura Ntakirende wo mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi yiciwe inka n’abarwanyi ba FLN none yashumbushijwe imbyeyi ihaka n’ikimasa icukije.
Tariki ya 31/8/2020 ni itariki itazasibangana mu bwonko bwanjye n’ubwo hari byinshi byasibamye. Nabyutse mfite gahunda yo gusiga irangi ibiro byanjye. Nirirwa nsiga, sinabona umwanya wo kureba ibitangazamakuru nazindukiragaho mbere y’ibindi.
Mu kibuga cyo ku biro by’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Kampani Enviroserve yahashyize kontineri izajya ishyirwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronic) abantu batacyifashisha.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije imfizi y’inka abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe yari yarabemereye. Abaturage bayishyikirijwe ni abatuye mu Mudugudu wa Sebukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi. Abaturage bishimiye iki kimasa bavuga ko kizabafasha kubona icyororo (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 31 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 94 bakize.
Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Bwongereza wahiriye ikipe ya Arsenal, Liverpool na Crystal Palace zegukanye intsinzi. Ikipe ya Arsenal na Fulham ni zo zafunguye shampiyona mu mukino wabereye kuri Stade ya Craven Cottage.
Akarere ka Bugesera kimwe n’utundi turere tw’igihugu kari mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi. Mu bukangarambaga butandukanye Akarere ka Bugesera gakora mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda icyo cyorezo, harimo ubwo kujya ku kiraro cy’uruzi rw’Akagera, aho Akarere ka Bugesera gahana urubibi (…)
Inama yahuje ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA n’abanyamuryango baryo yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika shampiyona ya Basketball, hahinduka uburyo bw’imikinire aho amakipe azashyirwa hamwe agakina iminsi irindwi.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyanye amasezerano n’ibigo bya Hyundai na Volcano Express, ikazajya ihabwa Miliyoni 70 Frws buri mwaka
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Emérence Ayinkamiye, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020, yasezeranye imbere y’Imana n’umugabo we Nsengimana Fabrice.
Ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwatangaje ko budateganya kwitabira inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Angola. Iyo nama iteganyijwe kuba kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020 ikabera mu mujyi wa Goma.
Igihugu cya Korea y’Epfo cyahaye u Rwanda udupfukamunwa ibihumbi 100 two mu bwoko bwa KF94 dufite agaciro k’ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika (akabakaba miliyoni 97 z’Amafaranga y’u Rwanda), tuzafasha mu guhangana na Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yagiranye, y’uko umuryango umwe uzatwitira undi umaze imyaka icumi warabuze urubyaro.
Umugore wo muri Esipanye utatangajwe amazina yarenze ku mabwiriza agenga abanduye covid-19, ava aho yari asanzwe akurikiranirwa n’abaganga ajya ku mucanga w’inyanja koga no kwidagadura.
Impuguke mu kuvura indwara zitandukanye z’imyanya y’ubuhumekero zirimo na Covid-19, zirasaba abantu bavuga ko kunywa tangawizi, tungurusumu n’ibindi bivugwa byabarinda kwandura icyo cyorezo, kwitonda kuko bataba bazi ibyo banywa ibyo ari byo.
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse itangira ry’amarushanwa yaryo arimo Shampiyona ya 2020/21 yagombaga gutangira tariki 30/10/2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 55 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 98 bakize.
Mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerazuba habereye impanuka y’imodoka, abantu bane barapfa abandi barakomereka.
Amakuru atangajwe n’inzego z’ibanze zo mu Kagari ka Birira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, aravuga ko mu ruganda rushya rwa Sima "Prime Cement Ltd ruherereye muri uwo murenge, mu ma saa kumi z’igicamunsi habaye inkongi y’umuriro yafashe inzu zabagamo amacumbi y’abatekinisiye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubuzima Ngamije Daniel basobanuye ko kuba isaha yo kuba buri muturage yageze mu rugo yongerewe iva kuri saa moya ishyirwa saa tatu, ari ukubera ko mu byumweru bitatu bishize byagaragaye ko ikwirakwira rya COVID-19 rigenda rigabanuka.
Nyuma y’urupfu rw’Ifi nini yavugwaho kuba itera amahirwe abanyeshuri igatuma batsinda mu bizamini byabo,ubu Abanya-Zambia benshi bari mu cyunamo.
Nyuma y’uko abantu barindwi bo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura bari batinye gusohoka kubera inyamaswa bakekaga ko ari ingwe yari mu rugo rwabo, inzego z’umutekano zaje kuyirasa basanga ari urusamagwe.
Raissa Mukolo ufite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ni we wegukanye ikamba rya Miss Black Belgium 2020.
Guhera tariki ya 8 kugera ku ya 15 Nzeri 2020, Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ndetse n’abavuzi b’amatungo (Veterineri) bikorera bo muri ako karere, ubu bari mu gikorwa cyo gukingira amatungo magufi (ihene n’intama), indwara ya muryamo ikunda kuzibasira mu (…)
Umuryango Mabawa ukorera mu Karere ka Nyaruguru, uratangaza ko uhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’abangavu batwara inda z’imburagihe, bikabaviramo guta amashuri no gutakaza andi mahirwe bari kuzabona mu buzima bwabo.
Mu rugo rumwe rwo mu Mudugudu w’Agakera mu Kagari ka Rango-A Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari urugo rurimo abantu barindwi, kugeza kuri iyi saha ya saa saba bikingiranye mu nzu kubera inyamaswa babonye mu rugo bakeka ko ari ingwe.
Ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, bafashe abantu 25 bateraniye mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19, barimo kubyigana barangura imyenda ya caguwa.
Ikigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanya-Suede, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeli 2020, cyashyize hanze agakoresho k’ikoranabuhanga kazajya gafasha abantu gucunga umutekano w’ibyo bakorera kuri za mudasobwa zabo ndetse no kuri telefone zigendanwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2020, yemereye imodoka z’abantu ku giti cyabo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi, nyuma y’uko nta ngenzo zari zemerewe kujya no kuva muri ako karere kuva muri Werurwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda.
Tariki ya 11 Nzeri 2001, ni itariki itazibagirana mu mateka ya Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda wagabaga ibitero ku miturirwa ya World Trade Center na Pentagone, abasaga 2,500 bakahasiga ubuzima, naho ababarirwa mu 9000 bakahakomerekera.
Ikipe ya Kiyovu Sports yahakanye ibaruwa yavugaga ko yatumijeho inteko rusange idasanzwe, ko ahubwo hagomba kubanza gushyirwaho Komisiyo y’amatora
Urubyiruko rutandukanye ruri ku Mugabane wa Afurika rwaganiriye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame hifashishijwe ikoranabuhanga, akaba yarumenyesheje ko amahirwe yo kwikura mu bushomeri ari mu buhinzi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yongereye igihe cy’ingendo zemewe yemeza ko ingendo ubusanzwe zari zemewe kugeza saa moya z’ijoro ubu noneho zemewe kugeza saa tatu z’ijoro.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 19 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 27 bakize.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyavuze ko ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwagabanutseho kimwe cya kabiri; mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka; biturutse ku bikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu byahagaze bitewe n’icyorezo cya coronavirus.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.