Urubanza rwa Yampano: Urukiko rwasubitse isomwa ry’umwanzuro ku ifunga n’ifungura
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien wamenyekanye nka Yampano mu muziki.
Ni mu rubanza rwari rwabaye kuwa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, Yampano akaba akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Mu kwiregura kwa Yampano, yavuze ko amakimbirane hagati ye n’umugore we Uwineza Diane (Vava) yatangiye mu 2025 nyuma y’uko amashusho yabo ashyizwe hanze. Yavuze ko kandi yigeze kunywa urumogi akiri umunyeshuri, nyuma akaza kongera kurunywa igihe yari i Burayi kubera ubukonje.
Umwunganira mu mategeko icyo gihe yagaragaje ko umugore we Uwineza Diane (Vava) yamwandikiye ibaruwa imuha imbabazi, asaba ko urukiko rwafata ikibazo nk’amakimbirane yo mu rugo yakemutse.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko hari ibimenyetso bihagije bimushinja, cyane cyane ku cyaha cyo gufungirana umuntu no kunywa ibiyobyabwenge.
Yampano n’umwunganira mu mategeko basabye kuburana bari hanze.
Naho urukiko rwavuze ko ruzasoma icyemezo ku ifungwa cyanga ifungurwa rye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2026, saa cyenda z’amanywa.
Urukiko rwaje gutangaza ko ruzafata umwanzuro ku itariki 9 Kamena 2026.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|