Umuyobozi wa New York yagaragaje urukundo akunda umuziki wa Radio & Weasel
Umuyobozi w’Umujyi wa New York, Zohran Mamdani, yashimishije abakunzi b’umuziki muri Uganda nyuma yo gutangaza ko itsinda rya Radio & Weasel riri mu bahanzi akomeje kumva muri iyi minsi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro cyitwa Rolling Stone, ubwo yabazwaga umuziki ari gukunda kumva muri iki gihe.
Mamdani yagize ati: "Muri iyi minsi ndi kumva cyane Radio & Weasel, itsinda ryo muri Uganda ryigeze kuyobora urutonde rw’indirimbo zakunzwe igihe kirekire. Ikibabaje ni uko umwe muri bo yitabye Imana."
Aya magambo yagaragaye nk’icyubahiro yahaye umurage wa nyakwigendera Mowzey Radio, witabye Imana mu mwaka wa 2018, ndetse agaragaza ko umuziki wa Radio & Weasel ugikomeza gukundwa no kurenga imbibi za Afurika.
Mamdani, wavukiye muri Uganda mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto, yavuze kandi ko ari kumva umuhanzi w’Umunya-Pakistan Shamoon Ismail, ndetse iyo ashaka umuziki umutuza akumva indirimbo za Kacey Musgraves.
Ibi byishimiwe cyane n’Abanya-Uganda ndetse n’abakunzi ba Radio & Weasel, babifashe nk’ikimenyetso cy’uko umurage wabo ugikomeje kubaho no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|