Tom Close, umushyitsi mukuru muri MTN Iwacu Muzika Festival i Nyagatare
Nyuma yo gususurutsa abakunzi b’umuziki mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, MTN Iwacu Muzika Festival 2026 igeze mu Karere ka Nyagatare, aho iki gitaramo gitegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2026.
Iki gitaramo kizahuza bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda barimo Amalon, Chriss Eazy, Kenny Sol, Kivumbi King, Marina, Bushali, Davis D ndetse na Ross Kana, ukomoka i Nyagatare, ibintu byitezweho kongera ibyishimo ku bakunzi be bahatuye.
Mu rwego rwo kurushaho gushimisha abazitabira iki gitaramo, hazaba hari na Tom Close, uzaba ari umushyitsi muri iki gitaramo, akaba umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda ndetse wanegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Tom Close azwiho indirimbo zakunzwe zirimo "Naba umuyonga," "Mbwira yego" na "Byararangiye" ndetse n’izindi, akaba ari umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.
MTN Iwacu Muzika Festival ni umwe mu mishinga ikomeye igamije kugeza imyidagaduro ku Banyarwanda bose mu ntara zitandukanye, aho ibi bitaramo byabanje kubera mu turere dutandukanye turimo Huye, Karongi, Muhanga na Ngoma.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko abazacyitabira bazaryoherwa n’umuziki wa live, ibyuma bigezweho ndetse n’uburyo bw’imitegurire bugamije gutanga ubunararibonye budasanzwe. Ni igitaramo gitegerejwe cyane n’abatuye Nyagatare n’uturere tuhegereye, bitewe n’uko kizahuza abahanzi b’ingeri zitandukanye kandi bafite indirimbo zikunzwe n’ibyiciro byose by’abakunzi b’umuziki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|