Samusure yagarutse mu Rwanda nyuma yo guhunga amadeni

Kalisa Ernest wamamaye nka Samusure, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu yimukiye muri Mozambique ahunze amadeni arenga miliyoni zirindwi yari abereyemo abantu.

Samusure yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026 yakirwa n’abarimo umubyeyi we, inshuti, abavandimwe ndetse n’abo bakinanye muri filime zitandukanye.

Samusure yavuye mu Rwanda mu Ukwakira 2022, icyo gihe akaba yaratangaje ko yari yimukiye i Maputo muri Mozambique nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu yari afitiye amadeni ndetse bamwe batangiye no kumurega ahitamo kujya gushakira amafaranga mu mahanga aho gufungirwa mu Rwanda.

Akigera muri Mozambique, Samusure nibwo yahishuye icyamuvanye mu Rwanda ndetse aza gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu kumurwanaho kugira ngo arebe ko yakemura ibyo bibazo byari byamaze no kugera mu nkiko.

Uyu mugabo yaje kuregwa n’abo yari abereyemo umwenda ndetse mu Kuboza 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamukatiye igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu mwaka umwe ndetse n’ihazabu y’amafaranga 3,000,000 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Iyo hazabu ya miliyoni eshatu yahise yiyongera ku ideni yari asanganywe dore ko yemeraga irya 7.400.000 Frw, bihita biba 10.400.000 Frw.

Amakuru yamenyekanye mu minsi yashize nuko ngo inshuti n’abavandimwe bakomeje kumufasha kwishyura aya madeni mu byiciro, kugeza ayrangije.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka