Nyuma yo gutandukana na Ethan Slater, Ariana Grande yongeye kugaragara ari kumwe n’umukunzi wa kera

Ariana Grande yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we, Ricky Alvarez, ibintu byatumye benshi bibaza niba bongeye gukundana.

Amafoto yafatiwe mu mujyi wa Austin muri Texas, aho Ariana yarari kwizihiriza isabukuru y’amavuko y’imyaka 33. Ibi bibaye nyuma y’amakuru yavugaga ko we n’uwari umukunzi we, Ethan Slater, bamaze gutandukana.

Abakunzi be barushijeho gutekereza ko Ariana na Ricky bashobora kuba basubiranye nyuma y’uko mu gitaramo giherutse cya “Eternal Sunshine Tour”, ahinduye amagambo aririmba mu ndirimbo ye ikunzwe "Thank U, Next", irimo kuvuga kuri Ricky. Ibyo byahise bituma ibihuha bikwira ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo bimeze bityo, abari hafi ya Ariana avuga ko nta rukundo rushya ruri hagati yabo. Bavuga ko Ariana na Ricky bakomeje kuba inshuti kuva batandukana mu 2016, kandi ko icyo bahuriyemo cyari ugusangira nk’inshuti .

Ariana na Ricky bakundanye hagati ya 2015 na 2016, ndetse Ricky ni umwe mu bakunzi Ariana yavuze mu ndirimbo "Thank U, Next" yasohoye mu 2018. Kugeza ubu, Ariana ntaragira icyo atangaza ku bivugwa ko yaba yongeye gukundana na Ricky.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka