Marina na Bushali biyongereye mu bazitabira Iserukiramuco rya Iwacu Muzika 

Umuhanzikazi Marina Deborah wamenyekanye nka Marina ndetse n’Umuraperi Jean Paul Hagenimana uzwi cyane ku izina rya Bushali, byemejwe ko bazitabira bitaramo bizenguruka Igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizabera mu Mijyi ya Huye, Ngoma, Nyagatare, Muhanga, Musanze, Rubavu na Karongi igiye kwakira bwa mbere MTN Iwacu Muzika Festival.

Marina yavuze ko yiteguye neza gutanga ibyishimo ku bafana be cyane ko amaze iminsi yitegura ku buryo buhagije kugira ngo azabashe gutanga igitaramo gishimishije. Ati: “Nditeguye cyane gutaramira abafana n’abakunzi banjye muri rusange. Muri macye, abafana banyitege.”

Marina ni umwe mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bya mbere bya Iwacu Muzika Festival byabaga ku nshuro ya mbere mu 2019 ndetse aza kongera yaherukaga kubigaragaramo mu 2021.

Mu bahanzi bamaze gutangazwa bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026, harimo Kevin Kade wabaye uwa mbere gutangazwa, hakurikiraho Kenny Sol, mu gihe hategerejwe n’abandi bahanzi bazagenda bamenyekana mu minsi iri imbere.

Ibitekerezo   ( 1 )

Bwiza nawe azaze muri mtn muzika in 2026

Ingabire yanditse ku itariki ya: 6-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka