Itorero Intayoberana ryizihiza imyaka 12 mu gitaramo "Gira u Rwanda"
Itorero Intayoberana rirategura igitaramo ngarukamwaka cyiswe "Gira u Rwanda", kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026 muri Kigali Serena Hotel, kigamije guteza imbere no gusigasira umuco nyarwanda
Iki gitaramo ni icya munani iri torero riteguye kuva ryashingwa, kikaba kije mu gihe Intayoberana zizihiza imyaka 12 zimaze iteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu mbyino, indirimbo n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi.
Abategura bavuga ko bahisemo insanganyamatsiko "Gira u Rwanda" kugira ngo bongere kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira ku kubungabunga umuco n’indangagaciro zikiranga, kuko ari zo zubaka igihugu gikomeye kandi gifite iterambere rirambye.
Umuyobozi wungirije w’Itorero Intayoberana, Nizeyimana Emmanuel uzwi nka Nicky muri sinema, yavuze ko urugendo rw’iri torero rutari rworoshye, ariko ko rwabaye urw’ubwitange n’urukundo rwo gukorera igihugu.
Yagize ati: "Muri iyi myaka ntabwo byari byoroshye, kuko itorero si ikintu umuntu ahubukira cyangwa ahutiraho. Risaba umuhamagaro, impano ndetse n’ubwitange bwinshi, ariko turacyakomeza kandi ntituzahagarara."
Agaruka ku izina ry’iki gitaramo, Nicky yavuze ko rifite ubutumwa bwihariye bugamije gushimangira agaciro k’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ati: "Kugira u Rwanda nta bisa na byo, kuko kurugira ni ukwigira muri twe kuko turi Abanyarwanda."
Mu gihe isi ikomeje guhinduka ku muvuduko wihuse, Itorero Intayoberana rivuga ko ari ngombwa ko abakiri bato batozwa umuco nyarwanda kugira ngo indangagaciro ziwuranga zidatakara, ahubwo zikomeze kuba ishingiro ry’ubumwe, imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu.
Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’imbyino, indirimbo n’ibindi bitaramo bishingiye ku muco nyarwanda, banahabwe umwanya wo kurushaho gusobanukirwa uruhare rw’umuco mu kubaka igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari kugurishwa ku 10,000 Frw, 20,000 Frw na 25,000 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ameza y’abantu umunani ari 200,000 Frw.
Ku munsi w’igitaramo, ibiciro bizahinduka aho itike zisanzwe zizagurwa 15,000 Frw, 25,000 Frw na 35,000 Frw, mu gihe ameza y’abantu umunani azaba agurwa 250,000 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|