Israel Mbonyi yakomereje urugendo rw’ibitaramo mu Budage
Nyuma yo gususurutsa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Bubiligi, umuhanzi Israel Mbonyi yamaze kugera mu Budage aho afite igitaramo giteganyijwe ku wa 20 Kamena 2026.
Mbonyi yageze muri iki gihugu ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026 ari kumwe n’itsinda rye rigizwe n’abacuranzi n’abaririmbyi bamufasha mu bitaramo, mu rwego rwo gukomeza urugendo rw’ibitaramo ari kugirira mu Burayi.
Mu Bubiligi, aho yakoreye igitaramo ku wa 13 Kamena 2026, yasize ashimiye abakunzi be bamushyigikiye ndetse anaboneraho gutumira abatuye mu Budage kuzitabira igitaramo cye gikurikira.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kuberera mu Mujyi wa Braunschweig, aho azaba ari gutaramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Urugendo rwa Mbonyi mu Burayi ruzakomereza mu United Kingdom, aho azataramira mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026, mbere yo gusoreza muri Sweden ku wa 4 Nyakanga 2026.
Nyuma yaho azagaruka mu Rwanda akomeze imyiteguro y’ibitaramo ateganya gukorera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’igitaramo cya “Icyambu 5” kizaba kunshuro ya gatanu cyikaba giteganyijwe tariki ya 25 ukuboza 2026.
Mbonyi akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel haba mu Rwanda ndetse no kuruhando mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|