Ishimwe Clement agiye kwizihiza imyaka 20 amaze atunganya umuziki
Ishimwe Clement washinze KINA Music agiye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ndetse akazabihuza no gushyira hanze album ye ya mbere yise ’Legacy’, ihuriyeho abahanzi benshi.
Ishimwe Clement yatangiye ibijyanye no gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi mu 2006 aho kuva icyo gihe yubatse izina nk’umwe mu batunganya indirimbo bafite uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki nyarwanda.
Mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Ishimwe Clement yavuze ko iyi Album izaba igizwe n’indirimbo zigaruka ku buzima bwe n’urugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki.
Muri ayo mashusho yumvikana avuga ko yatangiye kera akiri umwana muto. Ati: “Natangiye kugerageza gucuranga Piano mfite imyaka irindwi y’amavuko.”
Icyo gihe, ngo ntiyari azi ko ari intangiriro y’inzira ndende yari igiye kumugira umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka isura y’umuziki nyarwanda w’iki gihe. Ati: “Urugendo rurerure rw’ubuzima rwaratangiye.”
Ni urugendo avuga ko rwanyuze mu bihe bitandukanye, birimo gutsinda no gutsindwa, kwiga, kugerageza no kwihangana. Ariko byose ngo byamubereye amasomo.
Clement avuga ko ubu hashize imyaka 20 atunganyije indirimbo ye ya mbere nk’uwabigize umwuga. Ati: “Iyo ntambwe yabaye iy’urugendo, ibindi ni amateka.”
Kuva atangiye urwo rugendo, Ishimwe yakoranye n’abahanzi b’amazina akomeye nka Cassanova, Fayçal Kode, The Ben, Riderman, n’abandi benshi.
Mu rugendo rwe, Ishimwe yafashe icyemezo gikomeye cyo gushinga Kina Music, inzu yafashije kuzamura no gutyaza impano z’abahanzi benshi bageze kure mu muziki nyarwanda barimo King James, Butera Knowless, Christopher, Dream Boys, Tom Close.
Mu myaka ya vuba KINA Music yakoranye n’abarimo Igor Mabano wayivuyemo, Nel Ngabo na Zuba Ray.
Album Legacy, Ishimwe avuga ko izaba ari igitabo cy’ubuzima bwe mu buryo bw’amajwi ikaba kandi ari impano azagenera abakunzi b’umuziki, abahanzi bakoranye, n’abamushyigikiye mu myaka 20 ishize.
Ishimwe Clement yemeje ko mu ndirimbo zizayigaragaraho harimo iyitwa Bella, yakoranye na Bruce Melodie, Nel Ngabo, Shaffy na Mamba, ikazaba ari yo ibimburira izindi gusohoka mu minsi iri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|