DJ Pius yiteguye guhurira ku rubyiniro na Alyn Sano na Kid from Kigali muri Amerika
DJ Pius umuhanzi ubifatanya no kuvanga umuziki, yatangaje ko yiteguye guhurira ku rubyiniro na Alyn Sano ndetse na Kid from Kigali mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Portland, muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 18 Nyakanga 2026, kikazabera muri Aura 121 Center Street, aho biteganyijwe ko imiryango izafungurwa guhera saa tatu z’ijoro.
DJ Pius yemeje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yishimiye kongera gutaramira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu butumwa bwe, yanatangaje ko yamaze kugera i Portland, aho azifatanya na Alyn Sano na Kid from Kigali muri iki gitaramo cyiswe Zinga Portland.
Ni igitaramo gitegerejwe na benshi mu Banyarwanda baba muri Amerika, aho aba bahanzi bazaririmba indirimbo zabo zakunzwe n’abatari bake.
DJ Pius ni umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, akaba azwi cyane mu ndirimbo zirimo Agakayi, Ubushyuhe na Ubuki.
Alyn Sano na we azwiho indirimbo zakunzwe zirimo Fake gee na Boo and Bae, mu gihe Kid from Kigali ari umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza mu muziki nyarwanda no mu bitaramo mpuzamahanga.
Iki gitaramo kiri mu bikorwa bikomeje guhuza abahanzi nyarwanda n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, binyuze mu bitaramo bigamije kubagezaho umuziki w’iwabo no gukomeza guteza imbere umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|