Destiny’s Child bagiye gusohora indirimbo nshya nyuma y’imyaka 20
Itsinda ry’ibyamamare Destiny’s Child rigiye kongera gushimisha abakunzi baryo binyuze mu gusohora umuziki mushya nyuma y’imyaka isaga 20 ridakora indirimbo nshya bahuriyemo.
Aya makuru yemejwe na Matthew Knowles, wahoze ari umujyanama (manager) w’iri tsinda, mu kiganiro yagiriye kuri radiyo. Yatangaje ko mu minsi 30 iri imbere hazasohoka remix nyinshi zitigeze zisohoka mbere.
Knowles yavuze ko izi ndirimbo nshya zizaba zirimo amajwi ya Beyoncé, Kelly Rowland na Michelle Williams, ndetse ko hari n’abaraperi bazifatanyije.
Yagize ati: "Dufite remix nyinshi zitigeze zisohoka, kandi tuzazisangiza abakunzi bacu vuba. Hari n’abaraperi bazigaragaramo, ariko abakobwa ni bo bayoboye izi ndirimbo.
Nubwo atatangaje niba izi remix zizasohoka nka album, ibi byazaba bibaye umushinga wa mbere Destiny’s Child ihuriyeho kuva basohora album "Destiny Fulfilled" mu 2004.
Abakunzi b’iri tsinda bakomeje gutegereza n’amatsiko menshi kureba niba iyi gahunda izaba intangiriro y’igaruka rikomeye rya Destiny’s Child mu muziki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|