Burna Boy agiye gusohora indirimbo nshya "Hello" yakoranye na Tiakola
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria Burna Boy yiteguye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Hello", yakoranye n’umuhanzi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tiakola, ndetse akaba n’umuproducer w’umufaransa.
Iyi ndirimbo ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga n’ubwo itarasohoka ku mugaragaro. Agace kayo kamaze kujya hanze katumye abakunzi b’umuziki batangira gukora imbyino zishingiye kuri yo, ibintu bigaragaza ko ifite amahirwe menshi yo kwakirwa neza.
"Hello" ihuza injyana ya Afrobeats n’iya French Rap, ikaba ari umuziki ugezweho uhuza ijyana nyafurika n’umuziki wo mu Burayi. Ubu bufatanye(collaboration )bugaragaza uburyo Burna Boy akomeje kwagururira ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga, aho agenda akorana n’abahanzi bakomeye bo hirya no hino ku isi.
Iyi ndirimbo ije ikurikira indi ntsinzi ikomeye Burna Boy aherutse kugeraho, aho indirimbo "Dai Dai" yakoranye na Shakira y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 yabaye iya mbere ku rutonde rw’amashusho y’indirimbo yakunzwe cyane ku rwego rw’isi.
Abakunzi b’umuziki bategerezanyije amatsiko menshi kumva Hello.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|