BAL 2026: Dore abahanzi bagufasha kuryoherwa na Basketball
Irushanwa nyafurika ry’umukino wa Basketball, BAL, ryongeye ryagarutse mu Rwanda aho riba ku nshuro ya gatandatu, rikaba ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 rikazageza ku ya 31 Gicurasi 2026.
Abazitabira iyi mikino, hari abahanzi bakomeye bazajya babarimbira bakarushaho kuryoherwa n’iyi mikino igomba kubera muri BK Arena.
Mu bahanzi biteguye gususurutsa abakunzi ba Basketball, harimo uwitwa Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya umenyerewe cyane mu Rwanda, ufite indirimbo igezweho muri iki gihe yiswe ‘Ayayaah’, uyu akaba aririmba kuri uyu wa Gatanu mu gufungura iyi mikino.
Hari kandi umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Uganda, Joshua Baraka ndetse na Abigail Chams ukomoka muri Tanzania, bose bakaba bari i Kigali aho biteguye gushimisha abakunzi babo n’abazitabira iyi mikino muri rusange.
Uretse abo bahanzi b’abanyamahanga, hari n’abo mu Rwanda na bo bari ku rutonde rw’abazaririmba muri BAL 2026, barimo Ariel Wayz, Kivumbi King, Juno Kizigenza, Ish Kevin n’abandi, ndetse n’aba DJ batandukanye nka DJ Ira na DJ June.
Biteganyijwe ko aba bahanzi baririmba mu birori byo gutangiza iri rushanwa kuri uyu wa Gatanu, bakazajya banaririmba hagati mu mikino mu gihe cy’akaruhuko, ndetse bazaririmba no mu gusoza irushanwa.
Iri rushanwa rya BAL 2026 ryitabiriwe n’amakipe umunani yaturutse mu bihugu umunani ari yo RSSB Tigers (Rwanda), Petro de Luanda (Angola), Al Ahly (Misiri), Club Africain (Tunisia), Al Ahly Ly (Libya), FUS Rabat (Maroc), Ville de Dakar (Senegal) na Dar City (Tanzania).
BAL ni shampiyona igamije guteza imbere Basketball ku mugabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|