Abahanzi bazasusurutsa n’abazatanga ibihembo muri BET Awards 2026 bamaze gutangazwa

Abategura ibihembo bya BET Awards 2026 batangaje urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira ibirori ndetse n’ibyamamare bizatanga ibihembo muri uyu muhango utegerejwe na benshi uzaba ku wa 28 Kamena 2026 muri Peacock Theater i Los Angeles.

Mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira uyu muhango harimo Cardi B, Doechii, Kehlani, Tems, Don Toliver, Queen Latifah, Common, French Montana, Rick Ross, RAYE, Ari Lennox .

Mu bazatanga ibihembo harimo Keke Palmer, Kelly Rowland, Nia Long, Latto, Gabrielle Union, Tinashe, Regina Hall n’abandi banyuranye bo mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu mwaka, Cardi B ni we uyoboye mu bahataniye ibihembo byinshi aho afite ibihembo bitandatu ashobora kwegukana, mu gihe ibirori bizayoborwa n’umunyarwenya Druski.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka