Igitaramo ‘Spinny and Friends’ kigijwe hafi

Igitaramo ‘Spinny and Friends’ gitegurwa n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Joseph Kalisa uzwi ku izina rya Dj Spinny, cyari gitegerejwe na benshi ku wa 8 Kanama 2026, abagitegura batangaje ko cyimuriwe tariki 18 Nyakanga 2026, ku kibuga cya Cricket i Gahanga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Spinny Events ku wa 04 Kamena 2026, rivuga ko iki gitaramo kimuwe kubera uburyo bashatse kugihuza n’ibirori ndetse n’imyidagaduro inyuranye izatuma abakunzi babo baryoherwa kurushaho.

Ikindi kandi, hari umuhanzi ukomeye utaratangajwe amazina uzasusurutsa abazakitabira uzaboneka ku itariki bakimuriyeho.

Iri tangazo rigira riti: "Nyuma y’igitaramo cya mbere cyagenze neza cyane kikitabirwa n’abantu benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo, twafashe icyemezo cyo kubegera kurushaho no kugikorera ahantu hagutse hashobora kwakira neza abakunzi ba Spinny & Friends, tukabaha uburambe butazibagirana."

Ni ku nshuro ya kabiri DJ Spinny azaba ateguye iki gitaramo kuko icya mbere yagikoze mu 2025 ubwo yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki, icyo gihe akaba yaragikoreye muri Uganda ndetse no mu Rwanda aho cyabereye muri Zaria Court.

Abategura iki gikorwa batangaje ko muri uyu mwaka, ibi birori bitazibanda ku muziki gusa, ahubwo bizanagaragaramo ibikorwa bya Siporo zitandukanye n’ibindi bizatuma abakunzi b’umuziki bagira uruhare mu myidagaduro no kubashimisha.

Abazabyitabira kandi bazanabona amahirwe yo kureba umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu ndetse n’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, bikazahuza neza Siporo, umuziki n’ubusabane.

Kwimura amatariki y’iki gitaramo cya ’Spinny and Friends’ ndetse n’aho kizabera biri mu rwego rwo kugira ngo kizitabirwe n’abantu benshi bo mu Rwanda no mu mahanga mu gushimangira Kigali nk’Umujyi w’imyidagaduro n’ibikorwa mpuzamahanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka