Tujyane muri Kigali Universe kwirira Ragoût de chèvre
Amwe mu mafunguro ategurirwa muri Kigali Universe akunzwe na benshi harimo iryitwa Ragoût de chèvre, rikundwa kubera uburyo ritegurwa n’uburyohe bwaryo.
Amafunguro ya Kigali Universe ateguranwa umwihariko utuma agira uburyohe bwihariye. Rimwe mu mafunguro akunzwe cyane ni Ragoût de chèvre.
Iri funguro ritegurwa hifashishijwe inyama y’ihene yotswa mu ifuru, ikavamo yumutse neza kandi idashyizwemo amavuta, ahubwo igaragiwe n’ibirungo by’umwimerere. Muri macye, bakoresha ibirungo by’ibyatsi bya teyi, romari n’ibitungu.
Mu kuyishyira mu ifuru, akaguru k’ihene gacibwamo ibice bine, buri gice kikaba kingana n’amagarama 500, ku buryo buri gice gihaza umuntu umwe, dore kiba kigaragiwe n’andi mafunguro.
Iyo iyi nyama imaze gutunganywa, uyikubita amaso amazi akuzura akanwa bitewe n’uko iba isa neza kandi ikoze mu buryo bushimishije.
Usohokeye muri Kigali Universe ashobora gufatisha iyi nyama umuceri, ifiriti, ibitoki, ibirayi cyangwa ikindi kintu cyose yakumva yifuza.
Uretse Ragoût de chèvre, abantu benshi banitabira kurya Pizza, kuko Kigali Universe ikora pizza zigenewe abato n’abakuru.
Uretse uyu mwihariko wa ‘Ragoût de chèvre’, Kigali Universe itegura andi mafunguro atandukanye ajyanye n’ibyifuzo by’abakiliya.
Kigali Universe ni ikigo cy’imyidagaduro n’imikino giherereye muri CHIC Building, ku igorofa ya gatatu, rwagati mu Mujyi wa Kigali. Cyashyizweho hagamijwe guhuza imyidagaduro, siporo, amafunguro n’ibirori byose bikabera ahantu hamwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|