Wari witegereza ibimenyetso biranga umutekano w’inoti zawe?
Zimwe mu noti zirimo gukora mu Rwanda muri iki gihe, zizaba zavuye ku isoko bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2027.
Inoti zigiye gukurwaho, harimo inoti zimaze imyaka irenga 20 zikoreshwa nk’uko byasobanuwe na Muhire Nicole, umuyobozi w’ishami ry’ibikorwa bijyanye n’ifaranga n’ibya Banki-BNR.
Kugeza ubu, mu mafaranga yemewe mu Rwanda, hari inoti z’ubwoko bune: Inoti ya 5000, 2000, 1000 ndetse n’inoti ya 500. Hari kandi ibiceri by’ubwoko butandatu: igiceri cy’100, 50, 20, 10, icya 5 ndetse n’icya 1.
Kuvana amafaranga ku isoko agasimbuzwa andi ni igikorwa BNR isanzwe ikora, ikaba yaherukaga kugikora mu 2009 ubwo hakurwagaho inoti y’ijana (100frw) hagashyirwaho igiceri cya 100.
Aha rero, ngo zimwe mu mpamvu zituma inoti cyangwa se igiceri gihindurwa, nuko BNR iba yabonye ko ayo mafaranga atagishobora guhanahanwa mu buryo bworoshye cyangwa se bigaragara ko bitujuje ikoranabuhanga rigezweho. Inoti zigiye kuvaho muri iki gihe, zasohotse mu 2004, 2013 bivuze ko zari zimaze igihe kinini ku isoko.
Indi mpamvu ni uko hari politiki ya BNR ivuga ko hatagomba kubaho inoti z’ubwoko burenze bubiri hanze. Urugero, muri iki gihe ngo hari inoti enye za 5000 ziri ku isoko, harimo iyakozwe mu 2004, iyakozwe mu 2009, iyakozwe mu 2014 ndetse n’iyakozwe mu 2024.
Ubu izigaragara ku isoko cyane ngo ni izakozwe 2014 na 2024. Izo zindi zabanje, zo zigiye gukurwaho kubera ko zitakigaragara cyane ku isoko, kandi zikaba zifite ikoranabuhanga ritakigezweho.
Yagize ati,” Umurongo uri kuri izo noti zigiye gukurwaho, witwa umurongo w’umutekano, ni umurongo utakigezweho ushobora kwiganwa, twakoze izindi zifite umutekano wiyongeyeho, harimo ingagi igaragara ku noti ya 2014 na 2024, iyo ngagi igenda ihindura ibara uko inoti ugenda uyihengeka, hakazamo ibara rya zahabu, ubundi rikaba icyatsi. Izizavaho ni izakozwe 2004 na 2009”.
“ Ku noti ya 2000 twari dufite inoti eshatu ziri hanze, iya mbere yagiye hanze mu 2007, kuko mbere ntazo twagiraga. Mu 2014 tuza gukora indi noti yisumbuyeho, noneho tuza no gukora indi mu 2024 itandukanye n’izari ziriho. Ubu tugiye gukuraho imwe, yakozwe mu 2007 kuko yakozwe hakiriho wa murongo utakigezweho, twashyizeho noneho undi mutekano wihariye, uri mu ishusho y’agaseke, nawo uhindura ibara uko inoti uyihengeka, harimo icyatsi na zahabu. Inoti ebyiri za 2000 ni zo zizasigara, harimo iyakozwe mu 2014 na 2024.”.
“ Ku noti za 1000 nazo hari izo tugiye gukura ku isoko, aho twari dufite inoti eshatu ziri hanze, zitandukanye. Tugiye gukuraho ebyiri hasigare imwe. Kuri 5000 na 2000 hazasigara inoti ebyiri. Naho ku noti za 1000 n’iza 500 hazavaho ebyiri hasigare imwe. Inoti za 1000 zizavaho ni izakozwe mu 2004 na 2015, hasigare izakozwe mu 2019. Kuri 500 naho, hazasigara izakozwe mu 2019, haveho izakozwe mu 2004 na 2013”.
Muhire yaboneyeho umwanya wo gusobanura ibintu bitatu by’ingenzi umuntu ukoresha inoti z’u Rwanda akwiye kwitaho.
Icya mbere ni ukuyikoraho ukayumva, kuko zikorwa mu rupapuro, ariko rutari urusanzwe, kuko rwo ruba rukomeye.
Icya kabiri ni ukureba ibirango by’ibanze biranga inoti. Kuri 5000 hariho ingagi ihindura ibara, kuri 2000 hariho agaseke gahindura ibara uko ugenda uhengeka inoti, ku 1000 hariho intore nayo igenda ihinduka ibara. Ku ya 500 ho hariho uruziga, imbere muri rwo hariho ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda, kigaragara iyo ishyizwe ku rumuri. Inoti zose z’u Rwanda zifite icyo kirangantego cya Repubulika gishyirwa ku ruhande rw’ibumoso bw’inoti.
Ikindi yavuze ni uko kuri buri noti y’u Rwanda, ku ruhande rw’inyuma habaho akarongo k’umutekano nako kagenda gahindura ibara, uko inoti igenda ihengekwa. Aka karongo kakaba karimo inyuguti ‘BNR’ n’umubare w’amafaranga y’iyo noti. Hari kandi akantu k’umwihariko gashyirwa kuri buri noti, ku buryo umuntu utabona agakoraho akumva inoti iyo ari yo. Niba ari 1000 cyangwa 500 n’andi. Ako ntikaboneka ku maso ni ukugakoraho, ukakumva.
Igihe izo noti zigomba kuba zavuyeho burundu, igazeti ya Repubulika y’u Rwanda ivuga ku ikurwaho ryazo yateganyije amezi 12 uhereye ku itariki 2 Werurwe 2026.
Guhinduranya byaratangiye guhera icyo gihe, bikazageza itariki ya 1 Ugushyingo 2026, aho ibigo bizatangira kuza guhinduza muri BNR n’amashami yayo ari hirya no hino mu Rwanda kugeza ku itariki 1 Werurwe 2027. Nyuma y’iyo tariki izo noti zavuzwe zizateshwa agaciro. Icyo gihe ntizizongera gukoreshwa kuko zizaba zitakemewe n’amateko. Uzifite icyo gihe ngo aba afite igipapuro gisanzwe, kuko nta gaciro kiba gifite.
Abakoresha amafaranga y’u Rwanda, bakangurirwa gutangira guhinduza izo noti, kugira ngo birinde kuzagira igihombo, mu gihe izo noti zizateshwa agaciro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|