Urebeye mu gikombe cy’isi 2026: Ni iyihe ’ngobyi’ yahetse abakinnyi benshi kurusha izindi?
Ubusesenguzi bwakozwe n’Ikinyamakuru The Athletic bugaragaza ko Ubufaransa ari cyo gihugu cyavukiyemo abakinnyi benshi bitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, bukurikirwa n’u Buholandi n’u Bwongereza.
Iyi mibare ishingiye ku gihugu buri mukinnyi yavukiyemo, hatitawe ku gihugu akinira mu marushanwa.
Igaragaza uburyo ibihugu bimwe bikomeje kuba ikiriri cy’impano z’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Ubufaransa buza ku mwanya wa mbere n’abakinnyi 98 bavukiye muri icyo gihugu bari mu Gikombe cy’Isi cya 2026. U Buholandi bukurikiraho n’abakinnyi 67, mu gihe u Bwongereza buza ku mwanya wa gatatu bufite 49.
U Budage buza ku mwanya wa kane n’abakinnyi 48, bukurikirwa na Espagne na Belgique bifite abakinnyi 36 buri gihugu.
Suède ifite abakinnyi 34 bavukiye muri icyo gihugu bitabiriye iri rushanwa, Austria ikagira 31, mu gihe Suisse na Argentine bifite abakinnyi 30 buri gihugu.
Iyi mibare kandi igaragaza ko umugabane w’u Burayi ukomeje kugira uruhare runini mu gutanga abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru, kuko ibihugu icyenda mu icumi bya mbere ari ibyo ku mugabane w’u Burayi.
Argentine ni yo gihugu rukumbi kitari cyo mu Burayi cyinjiye kuri uru rutonde.
N’ubwo igihugu umukinnyi yavukiyemo kidahita gisobanura igihugu akinira, iyi mibare itanga ishusho y’aho impano nyinshi z’umupira w’amaguru zikomoka ndetse n’uburyo isi y’umupira yarushijeho kuba mpuzamahanga kurusha mbere.
MENYA UMWANDITSI
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|