Umuhungu wakuranye na mushiki we aba umuntu mwiza
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’inzobere mu by’imitekerereze ya muntu bwerekana ko gukurana n’abavandimwe b’abakobwa, bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuhungu arushaho kuba umunyampuhwe, uzi gutega amatwi abandi no kubana neza n’abamukikije.
Inyigo yakozwe hagati ya 2010–2015, n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Brigham Young University (BYU) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, buyobowe na Prof. Laura M. Padilla-Walker afatanyije na Sarah M. Coyne n’abandi, yagaragaje ko imibanire hagati y’abavandimwe igira uruhare rukomeye mu myitwarire myiza (prosocial behavior).
Iyi nyigo yasanze abana b’abahungu bakuranye na bashiki babo bakunda kugaragaza impuhwe nyinshi, gufasha abandi no kwirinda imyitwarire mibi. Yanagaragaje ko bashiki babo bagira uruhare mu kubagabanyiriza kwiheba (depression) no kwigunga usanga byugarije urubyiruko.
Ku rundi ruhande, ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Tony Cassidy wo muri University of Ulster muri Ireland guhera mu 1996 no mu myaka yakurikiyeho, bwagaragaje ko imiterere y’umuryango ufite abakobwa igira uruhare mu kubaka kwigirira icyizere no gufasha abana kwiga kugaragaza amarangamutima yabo neza. Abafite bashiki babo bagaragaje ko baba bafite ubushobozi bwo kuvuga uko biyumva no kubaka umubano urambye n’abandi.
Nanone kandi, abashakashatsi bo muri University of Cambridge, barimo Prof. Judy Dunn na Claire Hughes, mu nyigo zakozwe hagati ya 1990 na 2000, bagaragaje ko abavandimwe bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’amarangamutima (emotional development). Bagaragaje ko gukura uri kumwe n’abavandimwe b’abakobwa bifasha mu gusobanukirwa amarangamutima y’abandi (social understanding) no guteza imbere ibiganiro byimbitse mu muryango.
Raporo zitandukanye zishingiye ku bushakashatsi bwashyizwe hamwe n’inzego zirimo American Psychological Association (APA) na zo zigaragaza ko imibanire myiza hagati y’abavandimwe, cyane cyane harimo abakobwa, ifasha mu kugabanya imyitwarire mibi, kongera ubushobozi bwo kwigenzura mu marangamutima (emotional regulation) no kugira uruhare mu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.
Abahanga bagaragaza ko impamvu nyamukuru ituma abakobwa (bashiki bacu) bagira uru ruhare rukomeye mu myitwarire myiza ya basaza babo ari uko akenshi bakunda kwimakaza cyane ibiganiro ku marangamutima, bagafasha mu kunga abantu no gutuma habaho ituze mu muryango. Ibi bituma n’abandi bana, by’umwihariko abahungu, biga uko baganira neza no kugaragaza ibyo batekereza.
Nubwo bimeze bityo, inzobere zishimangira ko kuba ufite mushiki wawe atari byo byonyine bigena uko uwo umuntu azaba we. Uburere, ababyeyi, inshuti n’ibindi bidukikije nabyo bifite uruhare runini mu kubaka imyitwarire n’imico myiza ya muntu.
Muri make, ubushakashatsi bwerekana ko gukura umuhungu wakuze asanga afite mushiki cyangwa bashiki be bishobora kuba kimwe mu bifasha kubaka umuntu w’umunyampuhwe, uzi kubana n’abandi neza kandi ushoboye kugenzura amarangamutima ye nubwo atari byo byonyine bigena uwo azaba we.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|