Ubukene bwugarije umuryango wa nyakwigendera Mr Ibu

Nyuma y’uko Stella Okafor, umugore wa Kabiri wa nyakwigendera John Okafor wamamaye nka “Mr Ibu” muri filime zo muri Nigeria avuze ko umuryango we ubayeho nabi kubera ubukene ndetse abana be batagifite ubushobozi bwo kujya kwiga, kugeza ubu yashyikirijwe inkunga igera kuri miliyoni 8 ubaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga uyu mugore wa nyakwigendera Mr Ibu yavuze ko azifashishwa kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana, kwishyura ubukode bw’inzu, ndetse no gufasha umuryango kwimukira mu nzu ihendutse kurushaho bijyanye n’ubushobozi.

Icyakora, nyuma y’uko uyu mugore asabye inkunga, byateje amakimbirane mu muryango, kuko Somtochukwu Okafor, umuhungu Mr Ibu yabyaye ku mugore wa mbere, yanyomoje ibyavuzwe ku bukene bw’umuryango anashinja Mukase (Stella Okafor) guhisha umutungo wa se no kuba yaragurishije mu ibanga inzu iri i Lagos ku agera kuri miliyoni 63 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere y’ibi, Stella Okafor yari yavuze bimwe mu bibazo umuryango we uri guhura na byo mu kiganiro yagiranye na King Mitchy, umwe mubazwi ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko bamaze amezi abiri badafite amashanyarazi kubera kubura ubushobozi bwo kuyishyura, ndetse abana be bakaba barirukanywe ku ishuri kubera kutishyura amafaranga y’ishuri.

Nyuma y’ubu busabe, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamugaragaje umutima wo gufasha, batanga inkunga mu rwego rwo gutabara uwo muryango.

Nyuma y’icyo kiganiro, King Mitchy yanditse ku rubuga rwa Instagram ko hari amafaranga yakusanyijwe azifashishwa kwishyura amafaranga y’ishuri, kwandikisha umukobwa mukuru wa Mr Ibu gukora ibizamini bwa WAEC, no gufasha kubona ubukode bw’inzu.

Yagize ati: “Mbere na mbere, ndashimira byimazeyo buri wese watanze inkunga. Twese hamwe twakusanyije miliyoni 7.5 z’ama-naira ku bw’umuryango. Imana ibahe umugisha mwese.”

Yakomeje agira ati: “Iyi nkunga izafasha kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana, harimo n’iy’umukobwa mukuru ku bijyanye na WAEC batari babashije kwishyura. Izabafasha kandi mu bukode bw’inzu. Nyuma yo kuganira na nyina w’abana, namugiriye inama yo kwimukira mu nzu ihendutse, tugirana ikiganiro kirekire.”

Yanavuze ko azakomeza gusangiza abantu ibindi bice by’icyo kiganiro, kuko hari byinshi byo gusobanura, kandi ko hari n’ibibazo byinshi abantu bari bafite ku mibereho y’uyu muryango nyuma y’urupfu rwa Mr Ibu. Yongeyeho ko yahuye na Stella hashize iminsi ibiri gusa, nyuma yo guhamagarwa n’umuturanyi amusaba ubufasha.

Yasoje agira ati: “Nta makuru nari mfite ku buzima bw’uyu muryango mbere y’aho. Icyo nashyize imbere kuva ku ntangiriro ni ugufasha abana kubona ubufasha bakwiye.”

Ibi bibazo by’ubukene byagaragaye mu muryango wa nyakwigendera Mr Ibu byongeye kugaragaza ikibazo gikunze kugaragara ku bahanzi n’ibyamamare, aho bamwe bahura n’ibibazo by’ubukungu nyuma yo kuva mu ruhando rw’imyidagaduro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka