Tekereza ufashe amafunguro akakwangiriza amenyo
Nubwo ibiribwa byinshi bifitiye umubiri akamaro, hari bimwe bishobora kongera ibyago byo gutera amenyo kurwara, cyane cyane iyo bifashwe kenshi kandi nta suku ihagije ikurikiraho.
Inzobere mu by’imirire zivuga ko atari byiza kurya no kunywa ibintu birimo isukari nyinshi kuko byangiza amenyo iyo bifashwe igihe kirekire.
Ndikubwayo Innocent ni Inzobere mu by’imirire ku kigo nderabuzima cya Burehe mu karere ka Rulindo avuga ko hari ibiribwa n’ibinyobwa byangiza amenyo bikayatera gucukuka, birimo isukari nyinshi, cyangwa aside ikangiza uruhu rukomeye rwo ku ryinyo inyuma ruririnda kwinjirwamo n’ubukonje cyangwa ubushyuhe bukabije bw’ikintu umuntu ariye ‘enamel’.
Ati“Iyi ‘enamel’ irinda iryinyo kubora ikaririnda kwinjirwamo n’ubushyuhe ndetse n’ubukonje bw’ibyo urya n’ibyo unywa bifasha kandi iryinyo gusa neza no gukomera ntiryangirike”.
Ndikubwayo avuga ko ibiribwa birimo isukari nyinshi birimo za Bombo, shokora ndetse n’ibifite ubushyushye bukabije n’ubukonje bukabije byose byangiza amenyo.
Ati “Ibinyobwa biryohereye birimo Fanta, imitobe y’imbuto yongerewemo isukari (juice) nabyo byangiza amenyo kuko isukari ifasha bagiteri mu kanwa gukora aside yangiza amenyo”.
Ibindi bintu byangiza amenyo ni ibinyobwa birimo aside, urugero ni nki indimu iyo ifashwe kenshi, ibinyobwa bitera imbaraga, n’ibiribwa bifata ku menyo birimo imitsima yoroshye, (gateau) Biswi byose byorohereza bagiteri kuyangiza.
Ati “Ibiryo bikaranze cyane birimo umunyu n’amavuta menshi
bikunze gusigara mu menyo igihe kirekire. Imyunyungugu n’ibinyobwa bisindisha by’umwihariko ibifite Alukolo nabyo iyo bifashwe ku rugero rwo hejuru byangiza amenyo”.
Ndikubwayo avuga ko nubwo hari ibiribwa bishobora guteza amenyo ibibazo, si ngombwa kubireka burundu. Icy’ingenzi ni ukugabanya inshuro umuntu abifata, ndetse akoza neza amenyo nyuma yo kurya, no kunywa.
Ni byiza kandi kujya kwa muganga w’amenyo kenshi nabyo bifasha kumenya ikibazo hakiri kare.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo bavuga ko kutoza amenyo neza kandi buri munsi bishobora kuba intandaro zo kurwara izindi ndwara zirimo n’umutima bakagira inama abantu yo kugira isuku y’amenyo ku gira ngo birinde ibyo bibazo byose.
Docteur Muhigana Adelaide uyobora ishyirahamwe ry’abaganga bavura indwara z’amenyo avuga ko isuku nke yo mu kanwa ikurura n’ubundi burwayi bukomeye.
Ati “Igihe umuntu atakoreye isuku amenyo, ye ashobora kubora, guhumura nabi ndetse akaba yavamo. Mu kwita ku menyo, umuntu ayoza inshuro eshatu ku munsi, igihe cyose arangije gufata amafunguro”.
Dr Muhigana avuga ko 90% by’abarwayi, usanga amenyo yabo aba yaracukutse, bitewe n’isuku nke no gutinda kuyivuza.
Inyigo yakozwe na RBC mu 2018 ku bantu 2097 bagiye kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, 2/3 muri bo bari bafite amenyo yatobotse cyangwa yamanyutse bitewe no kutoga mu kanwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92% by’Abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 67%, boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|