Rwanda: Umubyibuho ukabije uri kwiyongera cyane cyane mu bagore
Ikibazo cy’umubyibuho ukabije kiri kwiyongera mu Banyarwanda, by’umwihariko mu bagore kurusha abagabo.
Ni amakuru yagaragajwe n’ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu bagore ni kimwe mu bikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi, harimo no mu Rwanda. Kimwe mu biri gutera iki kibazo hari imirire itaboneye, kudakora imyitozo ngororamubiri, impinduka mu misemburo, imihangayiko n’ibindi.
Imibare y’Ikigo igishinzwe Ibarurishamibare, igaragaza ko mu bakobwa bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19, abagera kuri 21.1% bafite umubyibuho ukabije, mu gihe mu bagore bafite imyaka hagati ya 20 na 49, uwo mubare ugera kuri 35%. Ibi byerekana iri zamuka rikomeye uko imyaka igenda yiyongera.
Ku rundi ruhande, mu bagabo imibare iracyari hasi ugereranyije n’iy’abagore. Abahungu bafite imyaka 15 na 19 bafite umubyibuho ukabije bangana na 1.5%, naho abagabo bafite imyaka 20 na 49 bangana na 12%.
Ibi bipimo byerekana itandukaniro rinini hagati y’abagore n’abagabo mu bijyanye n’iki kibazo, bikagaragaza ko abagore ari bo bibasiwe cyane n’umubyibuho ukabije mu Rwanda.
Abashakashatsi bagaragaza ko izi mpinduka zishobora guterwa n’imibereho igenda ihinduka, harimo imirire itanoze, kudakora imyitozo ngororamubiri bihagije, ndetse n’imiterere y’akazi n’imyidagaduro igenda ihinduka.
Inzobere mu buzima zigaragaza ko mu bintu byinshi bishobora gutuma umugore agira umubyibuho ukabije harimo imihangayiko ishobora gutuma umuntu arya cyane cyangwa adakurikiza gahunda nziza y’imirire.
Hari kandi n’ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibyago byinshi byo kubyibuha ndetse no mu gihe cyo gutwita, kubyara cyangwa kujya mu gihe cyo gucura (menopause) nabyo biri mu byatuma abagore bagira umubyibuho ukabije.
Bimwe mu bikenewe mu guhangana n’iki kibazo, harimo gukazwa ingamba ndetse n’ubukangurambaga bwo kurya indyo yuzuye kandi iringaniye, kongera imyitozo ngororamubiri, no gukurikirana ubuzima bwite kugira ngo hirindwe ingaruka z’umubyibuho ukabije ushobora guteza indwara zitandukanye zirimo iz’umutima n’iz’imiyoboro y’amaraso.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|