Rwanda: Ubushomeri buragenda bugabanuka - Ubushakashatsi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko mu gihembwe cya Kabiri cya 2026, isoko ry’umurimo mu Rwanda rikomeje kugaragaza impinduka nziza, aho umubare w’abafite akazi wiyongereye mu gihe ubushomeri bugenda bugabanuka ugereranyije n’imyaka ishize.

Mu mibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakorewe ku baturage bafite imyaka yo gukora (16 kuzamura), hagaragara ko igipimo cy’abafite akazi cyazamutse kigera kuri 53.8% mu 2025 no mu 2026, kiva kuri 41.8% mu 2022. Ibi byerekana ko mu myaka itanu ishize, abantu benshi bagiye babona akazi kurushaho.

Ku rundi ruhande, ubushomeri bwagabanutse bugaragara, buva kuri 23.0% mu 2022 bugera kuri 13.4% mu 2025 na 2026. Iyi mibare ihura n’andi makuru yerekana ko muri rusange ubushomeri mu Rwanda bwagiye bugabanuka, aho bwari ku kigero cya 12.4% mu 2025 buvuye kuri 14.9% mu 2024.

Imibare y’ingenzi ku isoko ry’umurimo, ubu bushakashatsi bugaragaza ko abaturage bose bafite imyaka yo gukora barenga miliyoni 8.7, abafite akazi barenga miliyoni 4.7, abashomeri bagera ku bihumbi 728 n’aho abari ku isoko ry’umurimo bangana na 62.1%, mu gihe abatari ku isoko bangana na 37.9% nk’uko NISR yabigaragaje.

Imiterere y’ubushomeri nk’uko bigaragara muri iyi raporo, 51.2% ni abashomeri bakora Ubuhinzi bw’amaramuko, 48.8% ni abashomeri badafite n’icyo gukora.

NISR, muri iyi raporo yagaragaje ko hari abatari ku isoko ry’umurimo aho imibare igaragaza ko ubuhinzi bukomeje kuba ishingiro ry’akazi mu Rwanda kuko 41.3% by’abafite akazi bakora ubuhinzi bw’amaramuko n’aho 25.8% ni abanyeshuri.

Hari kandi 32.9% by’abantu batari ku isoko ry’umurimo bafite imbogamizi zitandukanye zituma badakora, zirimo abageze mu zabukuru, abafite ubumuga, uburwayi cyangwa abacitse intege zo gushaka akazi n’abandi batandukanye.

Mu byiciro by’ubukungu, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko 44.7% by’akazi kari mu rwego rwa serivisi, 39.1% kari mu buhinzi n’aho 16.2% kari mu nganda.

Nubwo imibare igaragaza ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, haracyari imbogamizi zirimo ubushomeri buri hejuru mu rubyiruko no mu bagore, nk’uko bigaragazwa n’andi makuru y’ubushakashatsi bw’umurimo mu 2026.

Iri zamuka ry’abafite akazi rihuzwa n’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, bukomeje kwiyongera ku gipimo kiri hejuru buri mwaka. Abasesenguzi bavuga ko gukomeza guteza imbere inganda, ubuhinzi bugezweho ndetse na serivisi ari byo bizafasha kugabanya ubushomeri kurushaho.

Ubu bushakashatsi bwa 2026 bugaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe mu guteza imbere isoko ry’umurimo, nubwo hakiri urugendo rwo guhanga imirimo ihagije cyane cyane ku rubyiruko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka