Ngiri ikoranabuhanga ryo gukamisha imashini mu Rwanda
Kera tubyiruka, inka z’iwacu iyo zajyaga gukamwa, barekuraga izazo kugira ngo zizireteshe, ariko icyo gihe inka yabaga ikamwa Litiro eshatu, enye, eshanu.
Uyu munsi inka zikamwa kugera kuri Litiro makumyabiri, ndetse hari n’izirenza aho, ku buryo byagorana guhumuza inka ebyiri.
Ishuri rikuru ryigisha Ubuhinzi bubungabunga ubutaka (RICA), riherereye mu Karere ka Bugesera, ubu ririgisha Abanyarwanda uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukama inka bakoresheje imashini yabugenewe.
Mu gutangira, hari ibikorwa by’ibanze by’isuku, no kugenzura ubuziranenge bw’amata y’inka igiye gukamwa.
Dr. Severin Munyampuhwe, inzobere mu ikoranabuhanga ry’ubworozi n’itunganywa ry’amata muri RICA, avuga ko mbere yo kwinikiza, umukamyi afata akadobo, agashyiramo amazi y’akazuyazi, harimo isabune n’agatambaro.
Munyampuhwe agira ati “Agatambaro gatose, niko dukoresha twoza amabere, kaba kazinzemo uduce tune, dukora ku buryo buri gace koza ibere ryako, kugira ngo niba hari ibere rifite ifumbi, ritayikwirakwiza ku yandi mabere."
“Iyo tumaze koza, turapima tukareba ko inka tugiye gukama itarwaye. Dupima ifumbi igaragara n’amaso (Clinical Mastitis). Tugira agakombe bita strip cup, gafitemo utuyunguruzo, aho dukamira buri bere muri utwo tuyunguruzo. Iyo inka irwaye amata aravura, ntabwo anyuramo, nuko tukamenya ko inka irwaye.”
Nyuma y’ibi rero bafata imashini yabugenewe, (Milking unit) nuko bagafatisha akuma kuri buri bere ubundi bakinikiza inka kugeza ihumuje.
Ku Munyarwanda wumva iri koranabuhanga, yakwibwira ko ibi bintu bitagwa neza inka, ariko si ko bimeze. Mbere na mbere, amazi bahanaguza inka, aba ari akazuyazi, dore ko ngo mu kanwa k’inyana haba ubushyuhe bungana n’ubw’amazi z’akazuyazi.
Izi mashini rero na zo zikoresha uburyo bwitwa vacuum, aho imashini ikurura ikanda ibere ari nako irirekura, bikaba biba bimeze neza nk’iyo inyana yonka, ubundi amata akanyura mu mipira kugeza ageze mu gicuba.
Ni uburyo bwihutisha gukama ugereranyije no gukamisha amaboko, kuko bishobora gufata iminota iri hagati ya 5-7 ku nka ikamwa litiro 20. Gukama inka nk’iyo ngo bishobora gutwara iminota 20 ku bakoresha amaboko.
Hagati aho, iyi mashini umuhinzi wese ufite urwuri ashobora kuyihaha, kugira ngo ajye ashobora kwinikiza inka ze mu gihe gito, kandi yizere ko azihumuje none. Imashini imwe yo muri RICA ifite ubushobozi bwo gukama inka enye icyarimwe.
Icyakora, hari n’izishobora gukamira inka ebyiri icyarimwe, ziri ku giciro giciriritse ku mworozi, kuko zitageza kuri Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Muri RICA bafite inka 37 zikamwa litiro 840 ku munsi, aho inka ishobora gukamwa nibura litiro 23.
Mu Kinyarwanda kandi, iyo inka ihumuje bayikingira bakoresheje ingwa, bityo bakayirinda indwara. Ni mu buryo bwa RICA, nabwo hari umuti wabugenewe bakoresha iyo bahumuje, kugira ngo babungabunge imbyeyi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|