Abaturanyi b’i Burundi barahombye: Ariko se ubundi intwaro zibikwa zite?
U Burundi buherutse guhura n’ibyago. Mu Mujyi wa Bujumbura, ku wa 31 Werurwe, Ikigo cya gisirikare cya "Base" muri zone ya Musaga, cyafashwe n’inkongi, intwaro zose zirashya ziratokombera.
Ni impanuka yahitanye abagera kuri 13 abandi 57 bagakomereka, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, akavuga ko iyi ari impanuka yatewe n’amashanyarazi.
Nyamara ariko, ababizi bavuga ko ngo harimo amakosa akomeye yakozwe n’urwego rw’igisirikare mu gihe cyo kubika izo ntwaro. Ubundi ngo hari uburyo bwagenwe bwo kubika intwaro zikomeye cyane cyane iyo ziri mu Mujyi nk’uko byagarutsweho na Ruhashya Egide, nk’umuntu ufite inararibonye mu bya gisirikare, mu Kiganiro yagiriye ku rubuga rwa Igicaniro TV.
Yagize ati,” Muri Bujumbura harimo ibigo byinshi bya gisirikare, nta nubwo ari ikibazo kuba ikigo cya gisirikare cyaba mu Mujyi, ariko kuhabika intwaro zirimo amabombe akomeye nk’ayo twabonye, byo ntabwo navuga ko bitanze umutekano mu Mujyi, nta nubwo bitanze umutekano ku bantu, cyane cyane ko ibyo bigo bituranye n’abaturage.
I Bujumbura, uko abaturage bagiye biyongera, niko bakomeje gutura begera ibigo bya gisirikare. ari naho haturutse akaga.
Agira ati "Hanyuma icyo nibaza nanone kitakozwe n’igihugu cy’u Burundi, ni uko ubusanzwe ntabwo ububiko bw’intwaro yaba amabombe n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ubundi ntabwo bigomba kuba ku butaka. Ubundi bigomba kuba munsi y’ubutaka, ariko nabwo wabanje kubyubakira bikomeye cyane, ukubaka bikomeye cyane mu buryo bwa ‘beton’ ikoreshejwe isima, amabuye n’ibyuma. Impamvu y’ibyo, ni uko icya mbere ni ukurinda ibyo bikoresho (protection),kuko mu gihe hagira igiturika muri byo, kuko iyo gituritse ari kimwe gishobora gutuma n’ibindi biturika kubera ibice biba bikigize (fragments)."
Aha ndetse, ngo hariho n’ibibombe ngo bishobora kwifungura bikagenda, nyamara ngo iyo kigiye, ntawe uba ashobora kugitangira.
Ati "Bigomba kubikwa mu bubiko bwo mu butaka kandi bukomeye kandi bikaba bifungiranye. Ikindi gituma bigomba kuba munsi y’ubutaka. Ni urugero rw’ ubushyuhe (temperature), aho izo ntwaro zibikwa ntihagomba gushyuha. Muri Bujumbura cyangwa se n’ahandi muri Afurika hari igihe ubushyuhe bushobora kuzamuka, icyo gihe rero biba biteye ikibazo ku mabombe, biterwa n’ubushyuhe uko bungana."
Aha rero, munsi y’ubutaka ngo haba hafutse. Hagati aho, no kubibika si ukugerekeranya, cyangwa ngo ubibike kimwe gicuramye, ikindi gitambitse ubipange nk’ibirayi.
“ Mu gihe waba ugiye kubikoresha, iyo ukurura kimwe kugira ngo ugitware, hari igihe ushobora kugikurura kigakuraho akantu gafatwa nk’imbarutso (fuze) y’ikindi. Ibyo bintu byose umuntu aba agomba kubireba. Mu buryo bw’umutekano, ubundi no kugira ngo uhinjire wowe uhashinzwe, ni ibintu bitandukanye no kujya ahandi ahari ho hose mu biro (office) cyangwa se mu bundi bubiko busanzwe ubwo ari bwo bwose… Kenshi bashyiraho ‘X-Ray’ zituma udapfa kuhinjira, noneho ukaba ufite ‘code’ yo kubasha kuhafungura no kuhinjira”.
Ruhashya yakomeje asobanura ko no muri uko kubaka ububiko bw’intwaro munsi y’ubutaka, hashyirwamo ibyumba bitandukanye, ku buryo ibisasu bibikwa hakurikijwe ubwoko bwabyo, ‘grenades’ zikajya ukwazo, kandi nazo ngo ziba zitandukanye, zigapangwa bitewe n’ibihugu ziturukamo.
Amabombe nayo, ngo apangwa ku buryo bamenya ngo araswa n’imbunda iyi n’iyi ni aya, bityo bityo. Yemeza ko iyo intwaro ziba zibitse muri ubwo buryo mu Burundi, ikibazo kitari kuba uko cyabaye, bivuze ko harimo amakosa mu buryo babikamo intwaro.
Yagize ati,” Nka buriya iyo biza kuba bimeze gutyo, yego, ntabwo wenda byabuza kuba, ariko byabera muri ubwo butaka,biriya twabonye bijya hejuru ntibyabaho. Byaguye mu ngo z’abantu, ibindi kubera umurindi wabyo no gukomera kw’ibisasu, amazu yasenyutse, ibirahuri birameneka, kubera umutingito, kubera imbaraga biba bifite.Ibyo byose rero bibera muri ubwo butaka, nta n’ubwo abaturage bamenya ibyabaye ngo bibe byatuma nka kuriya uriya Muvugizi Jenerali Baratuza yarinze kujya gusobanurira abaturage ibyabaye…”.
Ruhashya avuga ko ikintu cyo gusigara inyuma cyangwa uburangare iyo kigeze mu gisirikare cy’igihugu biba ari bibi.
Ubundi we avuga ko hagakwiye kubaho uburyo bwo gukumira ‘barrier system’. I Burundi, ngo intwaro iyo zigeze ku kibuga cy’indege cy’igihugu, hakenerwa byinshi kugira ngo zigere aho zibikwa.
Muri ibo ni harimo kubara, bakamenya aho bagiye kuzishyira mu bubiko, zikazahava bazohereza mu bigo bitandukanye bitewe na gahunda ihari. Agira ati "Ubwo rero hagombye kubaho ‘barrier system’ .
Ibyo rero ngo ntabwo ari ibintu bikorwa n’ikaramu n’urupapuro, ngo umuntu abaze ngo wowe utwaye bombe zingahe? Zigiye mu kihe kigo?
Avuga ko buri gikoresho cya gisirikare kiba gifite ‘code’, ituma umuntu ashobora kumenya ngo bombe iyi n’iyi yahawe ikigo runaka, ikindi iyo code ifasha mu kumenya igikoresho runaka cya gisirikare aho cyakorewe,igihe cyaviriye mu ruganda, n’igihugu cyagiyemo.
Kandi ibyo byose ngo ntibishobora kwandikwa hakoreshejwe ikaramu n’urupapuro. Bityo rero ibisasu biherutse guturikira mu Mujyi wa Bujumbura, ngo byagaragaje intege nkeya bafite, cyangwa se gusigara inyuma muri urwo rwego.
Ruhashya yagize icyo avuga ku bivugwa ko icyo kigo cya gisirikare cyaba cyagabweho igitero cy’indege zitagira abapilote (drones), noneho zikaba ari zo zatwitse ubwo bubiko, na cyane ko hari amakuru y’uko ngo icyo Gihugu cyari gihurutse gutumiza intwaro mu Bubiligi, bityo kumenya ko zageze mu Burundi ndetse zikaba zamaze kugezwa mu bubiko ari ibintu bishoboka.
Hari abavuze ko ngo icyo kintu cy’ibisasu byaturikiye mu Mujyi wa Bujumbura cyaba cyagizwemo uruhare n’abasirikare batishimiye gukomeza koherezwa muri Congo mu gihe bazi ko iyo ntambara atari iyabo mu by’ukuri, kandi ko abagiyeyo biba birangiye, nta cyo imiryango yabo imenya, ndetse ko ntacyo ihabwa nk’imishahara, cyangwa se impozamarira ku bagwa kuri urwo rugamba.
Ruhashya avuga ko ikibazo gihari ahanini, ari uko abahorezwa kuri urwo rugamba atari abasirikare nyabo, kubera ko ngo bafata abasore b’imbonerakure bakigishwa gusa uko barasa nta kindi, bivuze ko biba ari abasivili bigishijwe kurasa bakoherezwa ku rugamba, iyo akaba ari nayo mpamvu barugwaho ari benshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|