Aho tugana: U Rwanda rurashaka ko ku myaka mirongo irindwi, umunyarwanda aba yiyumvamo imbaraga za gisore
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko mu minsi iri imbere, kuba umubyeyi yabona abuzukuru, abuzukuruza ndetse n’ubuvivi, bizaba ari ibintu bisanzwe, kuko imyaka igiye kuba imibare gusa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, ibi ngibi abihera ku ntambwe ikomeye y’iterambere ry’ubuvuzi n’iy’Igihugu muri rusange, byatumye icyizere cyo kubaho(Life expectancy) uyu munsi kigeze ku myaka isaga mirongo irindwi.
Nyamara, ngo biracyaza, kuko mu myaka ine iri imbere, iminsi micye Umunyarwanda azaba ashobora kumara ku isi y’abazima, izaba yamaze kugera ku myaka mirongo inani.
Mu Nteko Ishinga Amategeko, icyumweru gishize ubwo Guverinoma yagezaga ku Mitwe yombi gahunda z’iterambere n’Imibereho myiza y’Abaturage, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ibyiza biri imbere.
Asobanura ibyiza by’iterambere mu buvuzi, n’uko ryongera imyaka yo kurama, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati,” Turateganya ko mu mwaka wa 2030, tuzaba turi hafi kugera ku myaka 80 y’icyizere cyo kubaho. Ni ukuvuga ko tuzagira abantu benshi bakuze. Ubu turi kuri 70 irengaho gato. Ni byiza, ariko nyine bijyana no kubyitegura."
Yongeyeho ati “Gukura si ikibazo, kuko bikenerwa n’abuzukuru n’abuzukuruza, ni byiza muri sosiyete. Twatangiye kwitegura serivisi abo bantu bakuze bazakenera. Ngira ngo abenshi mumenyereye ibyo bita mu Gifaransa ‘pédiatrie’, ni aho bavuriza abana kwa muganga. Ubu rero muzajya mubona na serivisi zitwa ‘gériatrie’, serivisi zivura abakuze guhera ku myaka 60 kuzamura."
Dr. Nsanzimana, avuga ko kubera ubwiyongere bw’abakuze butegerejwe mu minsi iri imbere, serivisi za geriatrie - z’abakuze zishobora kugira abakiriya benshi mu minsi iri imbere.
Yagize ati "Twatangiye kwigisha abaganga bazakora muri izi serivise. Ni abaganga bavura indwara zisanzwe bajya kwiga iby’izo servise bakaba abaganga bihariye b’abakuze. Turabafite b’abanyarwanda, ndetse ubu batangiye kwigisha n’abandi."
“Turizeza ko twabiteguye, kandi birimo kwihuta, ‘aba- gériatres’ bazagenda baba benshi,kugira ngo tugire abakuze, ariko bameze neza."
Minisiteri y’ubuzima, irashaka ko ku myaka mirongo irindwi, Umunyarwanda azaba akiyumvamo imbaraga za gisore.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko muri ubu buvuzi, bashaka no guha ubutumwa abakuze ko imyaka ari imibare gusa.
Yagize ati "Kuri ibi, ikindi nakongeraho, ni uburyo abakuze babaho (lifestyle). Hari igihe umuntu yumvaga ageze mu myaka mironga itanu (50), akumva ikintu yatumaho cya mbere, ari akabando ko kugenderaho. Ariko ubu, biragaragara ko umuntu ageza ku myaka 70 agikomeye,ajya muri siporo, agaragara nk’uwa mirongo itatu wa cyera."
Yongeraho ati "Ni ibi twifuza rero, ni ukuvuga ngo imyitozo ngororamubiri, kwiyitaho, kwita ku buzima ku buryo, imyaka ihinduka imibare gusa, ahubwo umuntu akumva ko agomba kuzagira n’iyo myaka 80, akiruka, akomeye ashobora guterura abuzukuru be, bagakina agapira”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|