Ku myaka irindwi yaciye agahigo ko koga, yambukiranya ibihugu bibiri

Umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi witwa Ishank Singh ukomoka muri Jharkhand mu gihugu cy’u Buhinde, yanditse amateka mashya ku rwego rw’isi, nyuma yo kuba umwana muto kurusha abandi ndetse akaba anihuta cyane mu koga ubwo yambukaga umuhora wa Palk Strait, amazi magari ari hagati ya Sri Lanka n’u Buhinde.

Uyu mwana wakoze amateka, yabashije koga intera igera kuri kilometero 29 ava ahitwa i Talaimannar muri Sri Lanka agera i Dhanushkodi mu Buhinde, akoresheje amasaha 9 n’iminota 50 gusa.

Iki gikorwa kidasanzwe cyatangaje benshi ku Isi, cyane cyane bitewe no kuba uyu mwana w’imyaka 7 yarambutse aya mazi nyamara akunze kubamo ingorane ku basanzwe bakoresha iyi nzira y’amazi, zirimo imiraba ikomeye, umuyaga n’inyamaswa zo mu mazi.

Ishank Singh muri uru rugendo rwo kwambuka aya mazi, yari aherekejwe n’ubwato bw’abamufashaga kumurinda no kumukurikirana mu rwego rwo kumurindira umutekano.

Abateguye iki gikorwa bemeje ko byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko agenga Siporo yo koga intera ndende (open water swimming), aho abakinnyi bemerewe gufashwa mu buryo bw’imirire no gukurikiranirwa hafi.

Nyina w’uyu mwana, Manisha Sinha, akunze kumwita “umwana wakuriye mu mazi,” aho avuga ko kuva afite imyaka ibiri gusa, Ishank yasimbukiraga mu mazi yose yabonaga. Yaba ibidendezi, ibiyaga bito cyangwa ibigega by’amazi, ahantu hose hari amazi, Ishank yarahageraga.

Ati: "Kuva akiri muto cyane, amazi ntiyari ikintu kimutera ubwoba, ahubwo ni ho yumvaga ko ari murugo."

Kuva icyo gihe ababyeyi be bahise babona ko ibi atari ugukina nk’abandi bana gusa ahubwo ko ari impano idasanzwe, karemano kandi ikeneye gutezwa imbere. Bavuga ko aho kumubuza kujya mu mazi, bahisemo kumushyigikira no kumufasha kuyibyaza umusaruro ndetse iyo mpano yaje gukura aho uyu munsi yamufashije kwandika amateka.

Mbere yo gukora igerageza rikomeye ryo koga mu mazi y’umuhora wa Palk Strait, Ishank yari afite icyizere gikomeye. Ati: "Nari niteguye neza guca agahigo.”

Kuri Ishank ntabwo ibyo byagaragazaga icyizere gusa, ahubwo byanerekagana uburyo yari yariteguye bihagije.

Binyuze mu bayoza be, Aman Kumar Jaiswal na Bajrang Kumar, Ishank yashyize imbaraga zidasanzwe mu kwihanganira imbogamizi yari guhura nazo. Imyitozo ye yari ikomeye cyane, aho yamaraga amasaha ane kugeza kuri atanu buri munsi ari mu mazi. Hari n’igihe yamaraga amasaha atanu yose yoga adahagaze.

Umutoza Jaiswal avuga ko Ishank yagaragaje itandukaniro kuva kera. Yagize ati: “Kuva mu ntangiriro, yashoboraga koga intera ndende adafite ubwoba.”

Uko kudatinya kongeraho imyitozo ihamye n’impano karemano yifitemo ni byo byabaye inkingi ikomeye y’urugendo rwa Ishank, cyane cyane mu rugamba rwe rwo kwambukiranya umuhora wa Palk Strait.

Iki gikorwa cyarushijeho kugaragaza impano n’imbaraga bidasanzwe by’uyu mwana, kikaba gitegerejweho kumufungurira amarembo mu marushanwa mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka