Ibyishimo byo kugurutsa indege bwa mbere
Guhera muri Mutarama 2026 nibwo batangiye amasomo muri iyo Kaminuza, ariko by’umwihariko batangira ayo kugurutsa indege (flight training) ku wa 3 Kamena 2026, ubwo bakoraga urugendo rwabo rwa mbere batwaye indege.
Aba ni Cedrick Hindura, Francis Shyaka, Henry Kenny Hagenimana, Milka Isingizwe na Patricie Mugabo, barimo kwiga amasomo akubiyemo ajyanye n’ubumenyi bw’indege (ground school), amahugurwa yo gutwara indege (flight training), ayo gukoresha igikoresho cyifashishwa mu kwigisha gutwara indege (Simulator).
Bose barimo gukurikiranira amasomo yabo muri Kent State University, bakazahamara imyaka ine (4), nyuma yayo bakazahabwa impamyabushobozi n’impushya zo gutwara indege zemewe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura, gutanga amabwiriza no kurinda umutekano w’ubwikorezi bwo mu kirere (U.S. Federal Aviation Administration (FAA).
Bavuga ko bakabije inzozi bakuranye zo gutwara indege (Pilots), bakishimira ko babifashijwemo n’Igihugu binyuze muri Sosiyete yacyo ikora ubwikorezi bwo mu kirere (Rwandair), nyuma yo gutoranywa mu bandi barenga 2600, bahataniraga ayo mahirwe.
Ubwo bari bamaze kogoga ikirere cyo muri Amerika ku nshuro ya mbere mu ndege, barimo gushyira mu bikorwa amasomo bamazemo iminsi, bose uko ari batanu, bagaragaje ko biteguye kuzahesha Igihugu ishema igihe bazaba bayarangije.
Patricie Mugabo, avuga ko gutoranywa mu bandi benshi bifuzaga kubona ayo mahirwe bitari inzira yoroshye, kuko byasabye kunyura mu nzira igoye no kwitanga cyane.
Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuko amaherezo uba ugeze ku ntego wari umaze igihe uharanira. Uba utangiye urugendo ruganisha ku kubona impamyabushobozi ya mbere, ari na yo ntambwe ya mbere ikwinjiza mu mwuga wahisemo. Nishimiye urugendo rwo kuba umupilote w’umuhanga, kandi nk’umugore ibyo biranshimishije cyane.”
Cedrick Hindura, we ngo kuva akiri muto yifuzaga kuzaba umupilote, ku buryo ari inzozi yakuranye aharaniraga kugeraho.
Ati “Ni yo mpamvu nabiteguye nk’umwuga w’ejo hazaza. Ikindi cyanshimishaga ni uko uwo mwuga ujyana n’icyerekezo n’intego Igihugu cyanjye cyihaye mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere. Ubwo indege yatangiraga kuguruka imisozi igatangira kunyigaragariza turenze ikibuga cy’indege, byari ibintu bitangaje cyane. Byarenze kure ibyo nari niteze; byari ubunararibonye budasanzwe."
Arongera ati "Ubwo twari dutangiye kugenda ku muhanda w’indege mbere yo kuyizamura, umwalimu yambwiye ko ari njye ugomba kuyiyobora. Muri ako kanya nibagiwe ibindi byose, nita gusa ku gukurikiza umurongo wo hagati w’umuhanda w’indege. Hari abatudohereje kandi bategereje ko tuzagaruka, tugomba kudatuma batakaza icyizere badufitiye."
Milka Isingizwe, nwe avuga ko yiteguye kuba umwe mu bazateza imbere urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda.
Ati “Nari mfite ubwoba ariko nanishimye. Nishimiraga ko ari bwo bwa mbere nari ngiye gutwara indege, kandi inzozi nari maranye igihe zari zitangiye gusohora. Gahunda yanjye ni ugusubira mu gihugu cyanjye nkagikorera. Urwego rw’indege rurimo gutera imbere mu Rwanda, kandi ndifuza kuba umwe mu baruteza imbere."
Francis Shyaka, avuga ko yifuza kuzakorera u Rwanda igihe azaba arangije amasomo ye.
Ati "Nindangiza imyaka ine y’amahugurwa, icyifuzo cyanjye ni ugusubira mu Rwanda nkahakorera, nkoresha ubumenyi nzaba narungutse, nkaba umupilote wungirije muri RwandAir."
Ubuyobozi bwa Kent State University, buvuga ko aba banyeshuri bazaba abayobozi mu mwuga wabo, bakazabera icyitegererezo abazatera ikirenge mu cyabo, kubera ko bazagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo guteza imbere ahazaza mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka ine bazamara bahugurwa bazagaruka bagahita bakorera RwandAir nk’abapilote, bagatangirira ku rwego rwa ’First Officer’ (umupilote wungirije).
Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu
kirere, ’First Officer’ ni umupilote wungirije (co-pilot) ukorana bya hafi na ’Captain’ (umupilote mukuru) mu gutwara indege.
Nubwo aba yungirije, aba afite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutwara indege kandi ashobora no kuyigenzura mu bihe bitandukanye by’urugendo.
Muri rusange, inshingano za ’First Officer’ zirimo, kugenzura ko indege imeze neza mbere y’urugendo no gukora igenzura rya tekiniki risabwa, gufatanya na ’Captain’ gutegura urugendo, harimo gusuzuma ikirere, inzira indege inyuramo, uburemere bw’imizigo n’ibikomoka ku mutekano.
Harimo kandi gutwara indege mu bihe bitandukanye by’urugendo, harimo kuyizamura, kuyiyobora mu kirere no kuyimanura, hakurikijwe gahunda ya sosiyete n’uburyo bwemewe.
Aba kandi afite ubushobozi bwo gukurikirana ibipimo byose by’indege n’imikorere y’ibikoresho biyigenzura kugira ngo urugendo rugende neza. Kuvugana n’abashinzwe kuyobora urujya n’uruza rw’indege (Air Traffic Control) igihe ’Captain’ atabikora cyangwa bitewe n’uko bagabanye inshingano.
Ashobora kandi gufasha Captain gufata ibyemezo mu gihe habaye ikibazo cyangwa mu bihe bidasanzwe, hamwe no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umutekano w’ingendo zo mu kirere.
Iyo ’First Officer’, amaze kugira uburambe buhagije (amasaha menshi yo kuguruka n’impushya zisabwa), ashobora kuzamurwa akaba ‘Captain’, ari we uba ushinzwe kuyobora urugendo rwose no gufata icyemezo cya nyuma ku bijyanye n’umutekano w’indege.
Nta gihe gihamye cyangwa umubare w’amasaha bikurikizwa n’amasosiyete y’indege, ariko muri rusange ‘First Officer’ ashobora kuzamurwa akaba ‘Captain’, iyo yujuje ibisabwa n’ikigo akorera ndetse n’ubuyobozi bugenzura iby’indege.
Muri rusange, ibisabwa ntibikunda kujya kure yo kugira uburambe buhagije mu gutwara indege z’ubucuruzi, no kuba waratwaye amasaha menshi (flight hours).
Ku masosiyete menshi, bisaba nibura amasaha ari hagati ya 3,000 na 5,000, nubwo hari aho bashobora gusabwa arenze ayo bitewe n’ubwoko bw’indege n’amabwiriza y’Igihugu.
Kuba ufite uburambwe bw’imyaka hagati ya 5 na 10 uri ‘First Officer’, nubwo hari igihe ishobora kuba mike cyangwa myinshi bitewe n’uburyo sosiyete iri kwaguka n’umubare w’abapilote ikeneye.
Mu masosiyete y’indege arimo kwaguka, harimo n’ayo muri Afurika, hari igihe bamwe (First Officer) bashobora kuzamurwa nyuma y’imyaka 4 cyangwa 5, iyo bujuje ibisabwa byose kandi hakaba hakenewe ba ’Captain’ benshi. Ahandi bishobora gufata imyaka 8 kugera kuri 12.
Esther Mbabazi, watangiye ari ‘First Officer’, yabaye umugore wa mbere w’Umunyarwanda wabaye umupilote mu ndege z’ubucuruzi, agirwa ‘Captain’ ku ndege za Boeing 737.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|