Afite inzozi zo gukora imashini ifasha abahinzi kuhira ku giciro gito

Parfaite Anita Imena ni umukobwa wakuriye akunda ubuhinzi, aho yatangiye kubwitaho akiri muto akiga amashuri abanza, abikesha amatsinda y’ubuhinzi yo mu cyaro iwabo. Icyakora, yababazwaga no kubona imbaraga nyinshi abahinzi bashora mu mirimo yabo zidahura n’umusaruro babona, bituma yiyemeza kwiga ibijyanye n’ubuhinzi kugira ngo azashake ibisubizo by’izo mbogamizi.

Inzozi za Imena zigaragara nk’iziri mu nzira yo kugerwaho kuko, guhera mu mpera z’umwaka ushize, ari umunyeshuri mu Ishuri ry’Icyitegererezo ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya RICA, ryibanda ku buhinzi bubungabunga ubutaka.

Iri shuri riherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, rikaba ryarubatswe ku nkunga y’umunyemari w’Umunyamerika Howard Buffett, uzwi nk’umushoramari wiyeguriye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse akaba n’inshuti ya Perezida Paul Kagame.

Imena ati “Numvaga mbabazwa cyane no kubona abahinzi bashora imbaraga nyinshi mu kazi kabo, ariko bikarangira bagikennye. Hari igihe wasangaga ibyo bashoye mu buhinzi biruta ibyo bungutse.”

Avuga ko kuba ubuhinzi ari “umugongo w’ubukungu bw’u Rwanda”, ariko ababukora bagakomeza kubaho nabi, ari byo byamuteye kugira umuhate wo gushaka ibisubizo.

Ati “Narebaga imibereho y’abahinzi nkumva birababaje cyane. Kubona urubyiruko rwakwicara ntirugire icyo rukora kuri icyo kibazo numvaga bidakwiye.”

Yakomeje avuga ko yahisemo kwiga muri RICA kugira ngo azabe umwe mu batanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye abahinzi bahura na byo.

Mu bibazo ashaka gukemura harimo uburyo imbaraga n’amafaranga abahinzi bashora mu buhinzi byajyana n’umusaruro babona, ndetse no gushaka uburyo bworoshye bwo gukoresha amazi mu kuhira imyaka, cyane cyane mu bice bikikijwe n’ibiyaga cyangwa imigezi ariko bikabura uburyo bwo kuhira.

Ati “Usanga hari aho abantu batuye begereye amazi menshi, ariko imyaka yabo ikabura amazi yo kuhira. Twifuza gushaka uburyo bworoshye bwo gufasha abo bahinzi.”

Kuri ubu, Imena n’itsinda ry’abo bigana bari gukora ubushakashatsi bwo gukora imashini yuhira imyaka ku giciro gito ugereranyije n’izisanzwe zikoreshwa ubu. Avuga ko bafite icyizere cyo kuzaba barangije uwo mushinga barangiza amasomo yabo muri RICA.

Ati “Imashini zuhira zisanzwe zirahenze kandi zikoresha amazi menshi. Twatekereje gukora akamashini gato, gahendutse, umuhinzi wese yabasha kubona, kandi gakoresha ingufu z’imirasire y’izuba.”

Imena kandi yishimira ubumenyi amaze kungukira muri RICA, cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Avuga ko yamenye uburyo bwo guhinga hadakomeretswa ubutaka.

Ati “Mu bikorwa byacu bya buri munsi, dushyira mu bikorwa ibyo twigishwa. Dukoresha uburyo bwo guhinga budasenya ubutaka cyane, kandi tugahinduranya ibihingwa mu mirima.”

Asobanura ko niba bahinze ibigori muri iki gihembwe, mu gihembwe gikurikiraho batera ikindi gihingwa kugira ngo ubutaka bubashe kwisubiranya no kongera intungamubiri.

Ubu buryo bwo guhinga bubungabunga ubutaka bukubiyemo guhinga hadakomeretswa cyane ubutaka no kubusasira ibisigazwa by’ibihingwa cyangwa ibyatsi kugira ngo butuma.

Impuguke zo muri RICA zivuga ko abahinzi bakoresha ubu buryo bagaragaza ko umusaruro wabo wiyongera ku kigero cya 60% ugereranyije n’uwo babonaga mbere, ndetse bikagabanya n’ibiciro by’ikorwa ry’ubuhinzi, kuko imirimo iremereye iba ari iyo gutegura ubutaka.

Izi mpuguke zikomeza zivuga kandi ko niba isambu yahingagwa hifashishijwe abahinzi hagati ya 30 na 40, uburyo bwo guhinga ubungabunga ubutaka, butuma bagabanuka hagati ya 60% na 70%, ku buryo usigara ushobora gukoresha abahinzi hagati ya batanu n’umunani, kandi noneho n’umusaruro ukazamuka cyane kuko buba bwarabitse amazi, ndetse n’ifumbire.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka