Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame na Madame Jeanette Kagame mu Bufaransa, kuwa 2 Kamena
Yanditswe na
Jean de la Croix Tabaro
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, ku wa Kabiri Kamena bitabiriye umuhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris mu Bufaransa.
Muri uwo mihango habereye ibiganiro bitandukanye, ku ruhande rumwe bishimira Perezida Emmanuel Macron ku muhate yagize wo kwemera uruhare Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga Miliyoni.
Ku rundi ruhande, Perezida Macron yashimiye ubuyobozi bwa Perezida Kagame wazahuye u Rwanda arukuye mu icuraburindi rya Jenoside, nuko avuga ko Ubufaransa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere.
Umukuru w’Igihugu n’abayobozi bakuru bari kumwe na we bakiriwe ku meza na Perezida Macron.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|