Umuganda i Goma: M23 irashaka kugira Goma ‘Umujyi usukuye, utoshye’

Umutwe wa AFC/M23 uhanganye na Leta ya Congo watangije gahunda y’umuganda wa buri wa Gatandatu, ugamije isuku no kubungabunga ibidukikikije. Abayobozi bawo baramukiye i Goma, bavuga ko bashaka guhindura uyu mujyi ahantu habereye ijisho.

Umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa, ari kumwe n’itsinda rinini ry’abayobozi, yifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’isuku mbere yo gutangiza gahunda yagutse yo gutera ibiti igamije guhindura Umujyi wa Goma umujyi usukuye, utoshye kandi ushoboye guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Corneille Nangaa yagize ati: "Twaje muri iki gitondo kugira ngo twifatanye muri iyi gahunda y’isuku. Ariko kuri iyi nshuro ni gahunda yihariye kuko dushaka no gutangiza igikorwa cyo gutera ibiti. Turifuza kugira Goma umujyi usukuye kandi utoshye."

Yakomeje avuga ko iki gikorwa kiri muri gahunda yagutse yo guhindura isura y’umujyi aho yagize ati "Mu rwego rwo kubaka Umujyi utoshye, twateguye gahunda yo gutera ibiti ku mihanda minini no mu bice byagenewe amashyamba. Turashaka umujyi usukuye, utekanye mu bijyanye n’isuku kandi utoshye. Ni yo mpamvu turi hano uyu munsi."

Iki gikorwa cyo kubungabunga ibidukikije cyatangiriye mu gace ka Sake, ahateganyijwe gutera ibiti.

Yagize ati "Turatangirira mu gace ka Sake, aho tuzatera ibiti. Mu cyiciro cya mbere, hateganyijwe guterwa ibiti bigera ku bihumbi mirongo itanu kugira ngo umujyi wongere kugira isura yawo y’icyatsi kibisi, mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere."

Asubiza ikibazo cyabazaga isano iri hagati y’ibikorwa by’umutekano n’iby’iterambere, Corneille Nangaa yavuze ko icyerekezo cya AFC/M23 kirenze ibikorwa bya gisirikare gusa.

Yagize ati "Si umurongo wa gisirikare gusa, ahubwo ni umurongo mugari w’iterambere. Icyo ni cyo dushaka kuvuga."

Binyuze muri iki gikorwa, AFC/M23 ivuga ko imiyoborere itagarukira ku bibazo by’umutekano gusa, ahubwo igaragarira no mu bikorwa bifatika bigamije gukemura ibibazo abaturage bahura na byo buri munsi.

Isuku y’ingo n’iy’uturere dutuwemo, kubungabunga ahantu hahurira abantu benshi no kurengera ibidukikije bivugwa nk’ibikorwa by’ingenzi bifasha kuzamura imibereho y’abaturage, gukumira zimwe mu ndwara no guteza imbere imibereho myiza rusange.

AFC/M23 ivuga ko kuba abayobozi bayo bitabira ibikorwa by’umuganda ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bushingiye ku gutanga urugero no gusangira inshingano n’abaturage. Kuri uyu mutwe, abayobozi bagomba kwegera abaturage no kugira uruhare mu guhindura aho batuye.

Gahunda yo gutera ibiti yatangijwe i Goma na yo ivugwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere rirambye.

Binyuze muri ibi bikorwa, AFC/M23 ivuga ko ikurikiza uburyo buhuza umutekano, imiyoborere, uruhare rw’abaturage n’iterambere rirambye. Ivuga ko guhindura sosiyete bisaba kubaka imijyi isukuye, itoshye, ishobora guhangana n’ibibazo kandi ihuye n’ibyifuzo by’abaturage.

Kubungabunga ibidukikije no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa rusange bikomeza gufatwa nk’inkingi z’ingenzi z’umuryango ufite inshingano, aho buri muturage agira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka