U Bwongereza: Bamusanze inzoka 38 mu bwonko nyuma yo kurya inyama z’ingurube
Mu Bwongereza, umugore witwa Laurie Denman w’imyaka 42 y’amavuko,utuye ahitwa Wales, yasanzwemo inzoka zo mu nda zigera kuri 38 ku bwonko, nyuma yo kurya inyama z’ingurube.
Uwo mugore, avuga ko bwa mbere yatangiye kumva ko hari ikidasanzwe kiri kuba mu mubiri we nyuma yo kubona inzoka ndende zasohotse mu mwanda we mu gihe yari agiye mu bwiherero.
Yagize ati: "Byarantunguye cyane kandi byananteye ubwoba. Imwe yari imeze nk’agakandara gafite uturongo duto duto."
Icyo, ni cyo cyabaye ikimenyetso cya mbere cy’indwara ya ‘neurocysticercosis’ yatumye bamusangamo izo nzoka 38 mu bwonko, nyuma y’uko yari isigaye imutera ububabare bukabije bw’umutwe, gufatwa n’ibisa n’igicuri akikubita hasi, ndetse akagira n’ibibazo bindi by’ubuzima bwo mu mutwe.
Laurie ari mu bantu bake bo mu basanzwemo ubwo bwandu mu Bwongereza, kuko ni ho yivurije kuko ari naho akomoka, nyuma umuganga yemeza ko buterwa n’inzoka zo mu nda zituruka ku kurya inyama z’ingurube.
Yagize ati: "Muganga yarambwiye ati twasuzumye amafoto y’ubuzima bwawe dusanga mu bwonko bwawe harimo inzoka 38. Ubwo, njyewe na mama wanjye wari wamperekeje njya kwivuze, twararebanye kubera gutungurwa cyane, twibaza ibyo ari byo."
Mu ntangiriro, abaganga bamwakiriye, ngo babanje gutekerezaga ko yaba yaranduye indwara ya ‘toxoplasmosis’ yandurira mu guhura n’umwanda cyangwa umusarani w’injangwe yanduye.
Ariko mama we yabajije abaganga niba iyo ndwara bamusanzemo, yaba ifitanye isano n’inzoka yari mu mwanda we, ari mu bwiherero. Nuko nyuma yo gukora andi masuzuma menshi, baje kwemeza ko afite iyo ndwara ya ‘neurocysticercosis’.
Nk’uko byemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) abantu bashobora kwandura iyo ndwara binyuze mu kurya inyama z’ingurube mbisi cyangwa zidatetse neza ngo zishye uko bikwiye, kunywa amazi yandujwe n’amagi y’izo nzoka, cyangwa kubera isuku nke.
Ni gacye cyane iyo ndwara yagaragaye mu Bwongereza, kandi ikaboneka ku bantu baturutse mu duce tw’aho ikunze kugaragara, nko mu Buhinde n’ahandi, kandi uwo mugore yari yaramaze igihe aba mu Buhinde mu kazi mu 2007. Hashize imyaka 10 avuyeyo, ni ukuvuga mu 2017, nibwo abaganga bamusanzemo izo nzoka ubundi ngo bita( tenia), amara imyaka 4 yose avurwa indwara zamuteye. Ubu ubuzima ngo bukaba bumeze neza.
Muganga Healy wakurikiranye ubuvuzi bwa Laurie yavuze ko ari bwo bwa mbere abonye ikibazo nk’icyo mu buzima bwe bwose, no mu myaka amaze amaze mu kazi nk’umuganga.
Nyuma yo kuvurwa agakira, nk’uko byatangajwe na BBC, ubu ngo arashaka gukoresha ubunararibonye bwe, mu gukangurira abantu kumenya byinshi kuri iyo ndwara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|