Naraye muri Kaminuza ya RICA, Paradizo y’umuhinzi mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo nari muri studio, nakiriye ubutumwa bugufi bw’umuyobozi wanjye ambwira ko anshaka byihutirwa.

Uyu mwuga wacu, burya ni nk’igisirikare. Mu kanya nk’ako guhumbya nashoboye kuvugana na we nta gihungabanye, maze ambwira ko ngomba kwitegura byihutirwa urugendo dufite mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi Bubungabunga Ubutaka, RICA.

Kuri uwo munsi, byahise bihindura isura kuko nakoze gahunda nari nsigaranye n’akanyamuneza kanshi, menya n’abakunzi ba KT Radio barabyumvise.

Iri shuri najyaga ndinyuraho nihitira nkibaza ukuntu nazaryinjiramo, ariko simbone ishusho yabyo, maze numva ko mbonye amahirwe y’imbonekarimwe.

Muri RICA, nagombaga gutangirana n’ikiganiro Buracyeye, kandi ibyo bisobanuye ko abashumba baho bagombaga kwinikiza nicaye muri studio, kuko iwabo, saa kumi za mugitondo, imbyeyi zabo ziba zimaze kureta.

Ibyo rero, byari bivuze ko ngomba kurara yo, hamwe n’ikipe idufasha kugira ngo amajwi n’amashusho bibagereho neza.

Nahise mvuga nti “mbibonye byose. Ndaza kwirebera amataha y’inka, ntaramane n’umuryango wa RICA ijoro turite hanze, hanyuma nze kumva uko imisambi yaho ihiga, ndebe umuseke utambitse, maze nkomezanye na bo kugeza ku gicamunsi.”

Amakuru yo nari nyafite, ko iri shuri rifite icyanya kinini cy’ubuhinzi, rikagira n’abakozi bafite urugwiro, maze ibyo bituma numva ko byanze bikunze umunsi uzambana muto.

Ku gicamunsi cy’uwa 19 Gicurasi rero, umushoferi wacu yafashe imodoka ayiha ikiboko maze dufata imirambi ya Bugesera, no kuri RICA ngo ba!

Nkigera muri RICA, natangajwe no gusanga hari abantu basanzwe banzi, bagahita bansuhuza bati “Eeeh! Umukazana, uraho neza!”

Batwakiriye neza, cyane, turatangira dutegura ibikenewe, buri gikoresho tugishyira mu mwanya wacyo.
Uwo mugoroba, nagiriwe umugisha wo gutemberezwa ikigo, ariko si ahantu hose. Iri shuri riri kuri hegitari zirenze igihumbi na magana atatu, ku buryo batubwiye ko ku muntu ufite imodoka, kugitembera ukihera amaso ibikorwa byose, byasaba nibura iminsi ibiri.

Aha rero, wakirwa n’amajwi y’inyoni zirimo n’inuma zidasanzwe ndetse n’inkende. Ni ahantu hari ikirere kiryoshye ku biyaga bibiri bikikije Ishuri, hakurya wareba ukabona imirima minini cyane, ikikijwe n’amoko y’ibiti bitabarika, ndetse n’imirima y’ibiti by’imbuto ziribwa.

Aha hose, ni ko hagenda habamo n’inzira zikoze neza – pavements, zinyuranamo n’ubusitani bwiza cyane.

Tugarutse gato aho bakirira abashyitsi, uhasanga ifoto ya Howard G. Buffet, ari na we wateye inkunga umushinga w’iri shuri, hakabamo n’iy’umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Kuri uwo mugoroba rero, ikintu cyantunguye, sinari nzi ko muri RICA habamo imyidagaduro, ariko nagiye kumva numva ingoma iravuze…nti aho simpatangwa, bati sigaho, ibintu byose biri aha ntiwabigiramo rimwe ngo ubishobore. Ariko naragiye, mpasanga itorero Inganji, nuko turizihirwa.

Mvuye aho, numva harimo live band, igisope, maze nsanga urubyiruko runezerewe…aba bose bari muri gahunda yo kwitoza.

Ahandi bambwiyee ko baba bari kwitoza ibya kizungu, ndetse n’ibikoresho byose bikenewe baba babifite.

Nukooo, igihe cyo kujya ku meza kiragera. Ikintu gitangaje muri RICA; abayobozi bose, kuva ku Muyobozi Mukuru wa Kaminuza, kugera ku munyeshuri, n’abakozi bose birirwa muri iki kigo, barira hamwe, basangira bimwe, kandi, buri wese akamenya gusiga asukuye aho yaririye.

Nabwiye abanyeshuri nti “mwa bana mwe, uramutse utsinzwe wiga aha, ndi umubyeyi wawe nahita mpagukura nkakubwira nti taha wicare kuko nta handi wazatsinda.”

Aha hantu hari umwuka mwiza, ikirere cyiza n’ubuzima bwiza bwafasha umunyeshuri kwiga neza. Mu kigo, haba harimo amatara meza, afite urumuri rwiza, akoze ku buryo nawe uyareba ubwuzu bukaza. Kuri ibyo, hiyongeraho ubusabane bw’abanyeshuri, abakozi n’abayobozi.

Iyo batangiye icyiciro runaka cy’ibikorwa, biba impamvu y’ibirori. Ni yo mpamvu, gutangira stage ni ibirori, kuyisoza ni ibirori, kwakira abanyeshuri bashya ni ibirori, kandi biba bigamije kubaha buri wese mu byo agiye gukora, cyangwa kumushimira mu byo ashoje.

Hari inyubako zubatse ku buryo butangaje, zifite ubugeni butangaje.

Ifunguro ryabo riba ari ibivuye mu mirima yabo no mu biraro byabo…inyama zikaranze neza, inkoko, ikimasa, umuceri utetse neza mu mabara yose, igikoni cyaho ndakigutuye.

Ibiryo byaho, urabirya ukumva bifite icyanga, kuko biba bifite umwimerere, biba byahinzwe mu butaka bwiza, bwateguwe neza…baba bashyizeho ifumbire ikwiye, amazi akwiriye, babirinze uburwayi ubwo ari bwo bwose…mbese, bita ku rubuto nk’uko wita ku mwana.

Iyo bateye urunyanya, baba bazi ko bazarukurikirana, bakamenya ngo uru runyanya ni jye warushyize aha, rwarwaye, ndaruha umuti, ndaruha amazi, ndarusimbuza.

Muri macye rero, ikirere gihari, ubuzima buhari, bwemerera umunyeshuri waho gutsinda byanze bikunze.

Mu gihe cyo kujya kuryama rero, ntabwo byoroshye ko wahita umenya aho waturutse. Amazu ubwayo ari kuri hegitari 40, kandi amenshi agiye asa nk’impanga, ubwo baramfashije ntangiye kuyoba.

Aha ni ho namenye ko no mu byumba by’abanyeshuri bararamo, burya ngo habamo na televiziyo, ku buryo ukeneye na Netflix ushyiraho rwose ugakurikira.

Icyumba narayemo cyo sinakivugaho byinshi, ariko niba uzi hoteli nziza yiyubashye, bifate gutyo, wongeyemo ko haba harimo n’igikoni. Iri shuri ni ahantu urubyiruko rukwiriye guhaga amaso.

Ibi byose nabirebye ariko nzi ko saa kumi n’imwe ngomba kuba ngeze muri Studio, nuko ndyama saa sita z’ijoro, ariko na none saa kumi mba ndabyutse nitegura umunsi muremure w’akazi.

Muri RICA, ni ahantu hatuje, buri wese abyuka azi icyo agomba gukora, kandi akagikora yirinda ikosa iryo ari ryo ryose, kuko ryasubiza inyuma ibipimo by’ubuziranenge, haba mu myigire, haba mu bushakashatsi, haba ndetse n’ubuzima bw’ibinyabuzima – ibihingwa n’amatungo. Ubwo nanjye nari ninjiye muri uwo mwuka.

Ikindi kandi, muri RICA, time is money, iyo utinze, urasigara, kandi gushyikira abandi biraguhenda.
I saa kumi n’imwe zuzuye z’uwa 20 Gicurasi, ubwo KT Radiyo yaramukije abakunzi bayo ihereye mu Murenge wa Gashora, tuba turatangiye, ibiganiro bigenda binyuranamo uko byateguwe.

Abakunzi bacu batangiye guhamagara za Musanze, za Gicumbi, tumenya ko turi kumwe, maze bakatubaza uburyo nabo bahinga batangije ubutaka, abandi bati natwe turi abahinzi muzadusure…byari binejeje.

Muri icyo gitondo, nari ntegerezanye amatsiko noneho kujya kuganira n’abanyeshuri ndetse n’abakozi mu byo bakora….aha niho naryohewe kurushaho, bamaze kunyambika inkweto z’umuhinzi, ku myambaro ya Kigali Today, ubwo mpinduka umugoronome ufashe impu zombi.

Twahereye ku mata, batwereka imashini zikama inka, kandi zibikora zimeze nk’izonka, nk’uko inyana yonka. Ndetse, RICA ifite n’ihene na zo zikamwa. Abatazi intungamubiri ziva mu mashunushunu bo, ubwo baracyafite nyinshi byo kwiga. Gusa ibi sindi bubitindeho, bagenzi banjye barabibabwiye bihagije.

Akazi kanjye kwari ukuganira na buri wese, kandi ngatembereza abakunzi bacu muri RICA.

Ahantu rero hororerwa inkoko, naho haratangaje; ariko baba bagamije kukwereka uburyo bwose, kugira ngo uhitemo bitewe n’ubushobozi, ndetse n’umusaruro ushaka kugeraho.

Inkoko zimwe zororerwa mu kivunge muri rusange, hakaba imashini zizigezaho ibiryo n’amazi, zashaka kujya gutera zikajya kuri ka etagere zagenewe. Ariko zirya byinshi.

Urundi rwego, inkoko ziba muri twa etaje, aho iterera, ikaba ari naho irira.

Urwego rwa gatatu ni ibitangaza; ho inkoko ziba zifite ahantu zituye, n’aho ziterera, hariho amarido, ndetse n’amatapi. Kuri izi ngizi, amajyi aba ari ahantu habugenewe, bagakanda ahantu amajyi akaza bakayashyira ahabugenewe.

Imashini igaburira izi nkoko, igenda itwara ibiryo kuri buri Sahani, hageraho ibyuzuye ikakubwira iti rekera aho.

Abanyeshuri b’aha, ni urubyiruko, abana bato, beza b’abasirimu, bacyeye. Aho rero, niho ubabaza uti ese koko watinyutse ute kuza muri ibi, gutoba ibyondo n’ibitaka?

Ariko bo baraguseka cyane, kuko bavuga bati “erega kwiyanduza n’ibindi byose, si byo bikugira umuhinzi. Turi mu murima ariko turakoresha uburyo bwa kijyambere. Nta n’ubwo twemerewe guhingisha isuka, kuko ibyo ni ugukomeretsa ubutaka.”

Iby’ikoranabuhanga by’imashini zihinga, nabyo bagenzi banjye babigarutseho, aho twaganiriye na Nicole.

Ikindi kintu gitangaje, ni uburyo RICA imenya ubutaka bwatakaye. Ubu bushakashatsi bukorerwa ku mirimashuri (ishobora gusurwa na buri wese ubyifuza), bwerekana ko iyo umuntu ahinga mu buryo bubungabunga ubutaka agira inyungu mu musaruro, n’ubutaka bukarushaho kugumana umwimerere wabwo no gukungahana mu ntungagihingwa. Hano kuri iyi mirima shuri rero hagaragara neza inyungu zituruka mu gutwikira/gusasira ubutaka. Ikindi kigaragara ni uko kuvanga imyaka uko bikwiye ndetse, gutera imbuto imwe mu mwobo cg se guhinduranya ibihingwa bigira umumaro ntagereranywa kurusha guhinga mu buryo busanzwe tumenyereye turimagura ubutaka tukabusinga bwambaye ubusa.

RICA yo rero ishobora no kukwereka ingano y’ubutaka watakaje mu murima, kandi ukabona ikinyuranyo cy’igihombo cy’ubutaka watakaje, bitewe n’ikoranabuhanga wakoresheje uhinga. Nko kuri imwe mu mirimashuri twasuye, ndi umuhamya w’ibyo niboneye bijyanye n’uko guhinga mu buryo busanzwe biteza igihombo gikomeye. Uti gute rero? Umurima nasanze bakoramo ubuhinzi busanzwe twese dukora (Conventional Tillage), ingano y’ubutaka bwatwawe n’isuri kubera imvura mu bihe bitatu by’ihinga (Seasons) ryari ryuzuye ingunguru ebyiri n’igice.

Ni mu gihe mu wundi murima binganya ubuso ukorerwaho ubuhinzi bubungabunga ubutaka (Conservation AAgriculture), ubutaka bwatakaye muri ibyo bihe by’ihinga bitatu ntbuigeze no ku biro 10! Aha bivuze ku mu murima utegurwa mu buryo bubunghabunga ubutaka amazi yinjira neza mu butaka aho gutemba agatembana ubutaka bwo hejuru bwera. Wari uzi n’ikindi se? Iyo amazi atembanye ubutaka, ubwo n’ifumbire uba washyizemo birajyana ugahomba inshuro ebyiri!

Buriya rero, hari n’ibyatsi/ibihingwa bifasha gutwikira ubutaka (Cover crops) ndetse bikabufasha kwisubiza, guhangana n’ibyonyi no gukungahaza ubutaka mu ntungagihingwa. Ibi byatsi ngo bifite amoko agera kuri 12, higanjemo ibizwi nka Bush Muccuna, Lablab n’ibindi…, bikaba nabyo bihingwa ku buryo bwagenwe.
RICA, ni urugo rw’abashyitsi. Abakora ingendoshuri, abaza gufata amahugurwa y’igihe gito, n’ibindi, bahora bahasimburana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka