Iminsi makumyabiri mu buryohe bw’umuco w’Ubushinwa

Hari amasomo umuntu adashobora kwigira mu ishuri gusa. Ayiga iyo agenda asura ahantu ndangamateka, atega amatwi impuguke zisangiza abandi ubumenyi bwazo, anyura mu bice atari asanzwe azi, kandi agasabana n’abantu bafite umuco utandukanye n’uwe.

Isimbi Melissa, umwanditsi ahagaze ku nzu nyobokamana yiswe Temple of Heaven
Isimbi Melissa, umwanditsi ahagaze ku nzu nyobokamana yiswe Temple of Heaven

Uko ni ko urugendo rw’iminsi makumyabiri nagiriye mu Bushinwa rwabaye ishuri ridasanzwe, rurenze kure ibyo umuntu yakwigira mu bitabo cyangwa mu nyigisho zo mu ishuri.

Iyi gahunda yahuje abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, bose bahujwe n’intego imwe: gusobanukirwa byimbitse n’iterambere ry’u Bushinwa, umuco wabwo, imiterere y’itangazamakuru, ndetse n’intambwe bumaze gutera mu ikoranabuhanga. Buri munsi wazanaga insanganyamatsiko nshya, ugahuza ibiganiro by’abahanga n’ingendo shuri zadufashaga kwibonera n’amaso ibyo twari twize.

Tugeze i Beijing, byahise bigaragara ko iyi gahunda itari igamije gusa gusura ahantu nyaburanga. Buri munsi watangiranaga n’ibiganiro byatanzwe n’impuguke zadusobanuriraga uburyo ubukungu bw’u Bushinwa bwateye imbere, uko itangazamakuru ryabwo ryahindutse, iterambere ry’ikoranabuhanga, uburyo bwo kurengera ibidukikije ndetse no kubungabunga umurage ndangamuco. Ibyo biganiro byaduhaga ubumenyi bw’ibanze mbere yo gusura ahantu byerekezagaho.

Kimwe mu bintu bitazibagirana muri uru rugendo ni uburyo twabonye u Bushinwa bubungabunga amateka yabwo, ariko icyarimwe bukakira iterambere rigezweho. Ibi twabibonye neza ubwo twasuraga Inzu Ndangamurage Nkuru ya Beijing (Capital Museum), aho amateka y’imyaka amagana y’ubusabane n’umuco by’Abashinwa abitswe neza binyuze mu bikoresho ndangamateka, ibihangano ndetse n’imurikagurisha ry’umuco.

Iyo nzu ndangamurage yaduhaye amahirwe yo gukora urugendo mu bihe bitandukanye by’ingoma zategetse u Bushinwa, bituma turushaho gusobanukirwa umurage ndangamuco ukomeye igihugu gifite n’indangagaciro zikomeje zikiranga kugeza n’uyu munsi.

Inzu Ndangamurage Nkuru ya Beijing, ibika kandi ikereka abashyitsi amateka y’u Bushinwa amaze ibinyejana byinshi.

Ku musozi witwa Emei, ishusho ya zahabu
Ku musozi witwa Emei, ishusho ya zahabu

Amateka yakomeje kwigaragaza ubwo twasuraga Inzu Ndangamurage y’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa. Binyuze mu mafoto, inyandiko z’amateka n’imurikabikorwa rishingiye ku ikoranabuhanga, twamenye ibyaranze urugendo rw’iterambere rw’iki gihugu. Aho kuba ahantu habikwa gusa ibintu bya kera, iyi nzu ndangamurage ihuza amateka n’ibihe bya none, igafasha abayisura gusobanukirwa uko u Bushinwa bw’iki gihe bwagiye bwubakwa.

Kimwe mu bintu byanshimishije cyane hafi ya buri hantu twasuraga, kuva muri iyi nzu ndangamurage kugeza no muri Capital Museum n’ahandi, ni abantu twasangagamo. Abenshi mu bayisuraga bari Abashinwa ubwabo, si ba mukerarugendo b’abanyamahanga. Ibyo byanyeretse uburyo abaturage b’u Bushinwa baha agaciro amateka n’umuco byabo. Ntibazaga kubera ko babitegetswe, ahubwo bazaga kubera amatsiko nyayo yo kumenya inkomoko n’amateka y’igihugu cyabo.

Melissa ari kumva uburyohe bwa Sichuan, indyo ikunzwe cyane mu Bushinwa
Melissa ari kumva uburyohe bwa Sichuan, indyo ikunzwe cyane mu Bushinwa

Twashimishijwe kandi no gusura Ikigo Kibika Impano n’Ibihangano byahawe u Bushinwa (Central Gifts and Artifacts Center), ahabikwa impano za dipolomasi igihugu cyakiriye cyangwa cyahawe n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku isi. Uretse ubwiza bw’ibyo bihangano, buri kintu cyabaga gifite inkuru kivuga ku bucuti, ubufatanye n’imibanire mpuzamahanga. Kugenda muri iri murikagurisha byanyibukije ko dipolomasi itubakiwe gusa mu nama z’abayobozi, ahubwo igaragarira no mu guhanahana umuco no kubaka umubano urambye hagati y’ibihugu.

Urugendo rwacu rwo kumenya Beijing rwanatugejeje ku muhanda uzwi cyane wa Central Axis, uherutse kwandikwa ku Rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO. Uyu murongo unyura hagati mu mujyi wa Beijing, ukagaragaza ubuhanga bwakoreshejwe mu kuwutegura ndetse n’agaciro kawo mu mateka n’umuco. Twasuye ahantu h’ingenzi tuwukikije harimo Urusengero rwa Heaven (Temple of Heaven), ndetse n’iminara ya Bell and Drum Towers, buri kintu kikaba gifite uruhare rukomeye mu mateka n’ubwubatsi bw’u Bushinwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka