Iminsi iragwira! Hari n’umunsi mpuzamahanga w’abatwara amagare bambaye ubusa
Ubundi kera kwambara ubusa ntabwo byari ibintu bimenyerewe ku muntu udafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko uyu munsi byamaze gufata indi ntera, aho abantu mu byiciro byose basigaye bategura igikorwa cyo guhurira hamwe bambaye uko bavutse kuburyo n’ababibona ntacyo biba bibatwaye.
Hirya no hino ku Isi, hamaze kumenyekana igikorwa cyitwa "World Naked Bike Ride (WNBR)" gikomeje kwamamara mu bihugu byinshi cyane cyane byo mu Burayi na Amerika, aho abantu batwara amagare bambaye uko bavutse abagerageje bagahisha gusa imyanya y’ibanga mu rwego rw’imyigaragambya yo gutanga ubutumwa.
Cyane cyane abategura ibi bikorwa usanga babikora nk’ubukangurambaga bugamije gusaba abo bireba kwita ku bidukikije, umutekano mu muhanda n’uburenganzira bw’abatwara amagare.
Iki gikorwa kigaragara nk’idasanzwe, cyatangiye nk’ubukangurambaga bwo kwamagana ikoreshwa rikabije ry’ibikomoka kuri peteroli no kugaragaza uburyo abatwara amagare mu mihanda irimo imodoka nyinshi bakwiye kwitabwaho hagashyirwaho uburyo bubarengera.
Inkomoko n’amateka y’iki gikorwa, bisaba gusubira inyuma mu mwaka wa 2001 mu Mujyi wa Zaragoza muri Espagne, aho itsinda ry’abigaragambyaga ryateguye urugendo ritwaye amagare bambaye uko bavutse mu rwego rwo kwamagana impfu z’abatwara amagare no gusaba ko umutekano mu muhanda witabwaho.
Mu 2003, Umunya-Canada witwa Conrad Schmidt yahuje ibikorwa byari bitandukanye byakorwaga hirya no hino, abigira igikorwa kimwe mpuzamahanga cyiswe World Naked Bike Ride.
Ku itariki ya 12 Kamena 2004, habaye igikorwa cya mbere ku rwego rw’isi, cyabereye icyarimwe mu Mijyi 28 yo mu bihugu 10 ku migabane ine. Kuva icyo gihe mu 2010, cyari kimaze kugera mu Mijyi 74 yo mu bihugu 17. Uyu munsi gikorwa buri mwaka mu Mijyi myinshi ku Isi, cyane cyane mu Burayi na Amerika
Akenshi usanga uyu munsi bawuhuza n’ubukangurambaga bufite intego zitandukanye aho kuba uwo kwishimisha nk’uko bamwe babitekereza aho usanga harimo nko kugaragaza ibibazo by’umutekano muke w’abatwara amagare mu mihanda, kurwanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli n’imodoka zihumanya ikirere.
Gusaba ko Imijyi itandukanye yashyira imbaraga mu gukoresha amagare n’ibindi binyabiziga bidasohora imyuka yangiza ikirere. Abitabira iki gikorwa bavuga ko kugenda bambaye ubusa ari uburyo bwo kugaragaza ko abatwara amagare “bari mu kaga” mu mihanda irimo imodoka nyinshi.
By’umwihariko ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, mu mihanda yo rwagati mu Mujyi wa London yari yuzuye abantu abasaga 1,000 bari batwaye amagare bambaye ubusa.
Iki gikorwa cyari kigamije kwamagana umuco wo kwishingikiriza cyane ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli, gusaba umutekano w’abanyamagare no kugaragaza ko abanyamagare bafite intege nke mu muhanda uhuza ibinyabiziga byinshi.
Uko bikorwa, abantu bahura ku munsi wateguwe (kenshi hagati ya Kamena na Nyakanga), bakagenda mu mihanda y’umujyi runaka mu matsinda manini buri wese akaza bijyanye n’uko abyifuza kugaragara “bare as you dare” (ambara uko ushaka). Hari abisiga amarangi ku mubiri (body paint) aho kwambara imyenda.
Nubwo kwambara ubusa bishishikarizwa buri wese uba kuzitabira icyo gikorwa, ntabwo bitegetswe kuko buri wese afite uburenganzira bwo kwambara cyangwa kutambara ari n’aho usanga hari abahishe imyanya y’ibanga abandi bakaza nk’uko bavutse.
Kugeza ubu aho iki gikorwa kimaze kumenyerwa cyane ni mu Mujyi wa Portland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho buri mwaka gutwara amagare abantu bambaye uko bavutse byitabirwa n’abagera ku bihumbi 10. Mu Mijyi nka London, Paris, Berlin, Madrid n’indi mijyi minini iki gikorwa kimaze kumenyerwa.
Nubwo WNBR ifatwa nk’ikorwa ku bw’impamvu z’ubukangurambaga runaka, hari aho ababyitabira bahura n’ibibazo birimo amategeko ajyanye no kubuza abantu kwambara ubusa gusa ariko bigaterwa n’igihugu. Mu bihugu bimwe, hari abafatwa bagacibwa amande, ariko mu bice byinshi, bifatwa nk’uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|