I Dubai hari imashini zitanga imigati, ku buntu, buri munsi
I Dubai hari imashini zitanga imigati mishya ku buntu, buri munsi, kandi zikora amasaha 24, iminsi irindwi y’icyumweru.
Amakuru avuga ko, izi mashini zitanga imigati ishyushye, bivuze ko uko umuntu akoze komande zimukorera uwe, zikawumuhereza, kandi ku buntu.
Iyi gahunda yitwa "Bread for All" (Umugati kuri Bose). Yashyizweho mu rwego rwo gufasha abantu bafite ikibazo cyo kubona ibiribwa by’ibanze. Ni yo mpamvu izo mashini zashyizwe ahantu hahurira abantu benshi kandi zitanga imigati amasaha 24 kuri 24.
Umuntu wese uyikeneye arayegera, agakanda buto, maze agahita ahabwa umugati mushya atishyuye amafaranga na make.
Ni igitekerezo cyoroshye, ariko gifite ubutumwa bukomeye, kuko mu by’ukuri inzara itigaragaza buri gihe kuri buri wese.
Rimwe na rimwe hari igihe iterwa n’umushahara umukozi ategereje utaraza, cyangwa umuryango ugerageza kuzigama amafaranga make usigaranye kugira ngo awugeze ku mpera z’ukwezi.
Aha, mu bagana izo mashini bashobora no kuba muri ba bandi bagira isoni zo gusaba abandi ubufasha igihe bageze mu majye.
Ibyo byose biha iki gitekerezo agaciro gakomeye, kuko ntawe bikoza isoni, cyangwa ngo bisabe gutekereza cyane uko ijoro riri buze kumera, kuko umuntu afata umugati igihe cyose awukeneye, amasaha 24 kuri 24.
Mu isi aho imijyi myinshi ikoresha miliyoni z’amafaranga ishaka gusa kugaragara neza no gutangaza abantu, iki gishobora kuba ari kimwe mu bikorwa bifite akamaro kurusha ibindi umujyi wakora.
Kugenzura ko nta muntu n’umwe urara ashonje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|