Zimwe mu nyamaswa zigira imigenzo yo guherekeza izazo zapfuye

Zimwe mu nyamaswa zo mu gasozi zigira imibanire itangaje hagati yazo, zikagira uburyo bwazo zikoramo ibintu bitandukanye, harimo gukundana, kurwazanya, ndetse no gushyingura iyapfuye no kuyikorera ikiriyo.

Ikigo cyo mu Busuwisi gikora ubushakatsi ku nyamaswa zitandukanye, cyakoze ubushakashatsi ku nzovu mu ntangiriro za Werurwe 2024, muri ‘Journal of Threatened Taxa’ maze cyandika ko mu gihe abashakashatsi babonye ahantu hatanu hashyinguwe abana b’inzovu, kandi igihe cyose barashyinguwe n’inzovu mu Majyaruguru ya Bengale mu Buhinde, hagati y’imyaka ya 2022-2023.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko inzovu zo mu gasozi zo muri Aziya, ziririra abana bazo iyo bapfuye zikavuza induru kubera umubabaro ndetse zikanabashyingura. Ikindi, inzovu zivugwaho kuba zigira ubwonko bubika ibintu cyane ku buryo inzovu iba ishobora kwibuka ikintu cyayibayeho nubwo haba hashize imyaka myinshi. Gusa ibyo kuba igira imyitwarire ijya gusa n’iy’abantu mu gihe yapfushije ni ibintu bitari bisanzwe bizwi, kuko byari byarakozweho ubushakashatsi bukeya.

Abashakashatsi bemeje ko imyitwarire y’inzovu n’imihango zikora mu gihe zapfushije imeze nk’iy’abantu. Aho bavuze ko bitegereje uko inzovu zisohoka mu ishyamba zitwaye umurambo w’icyana cy’inzovu cyapfuye, ziwutwara zifashe umutonzi cyangwa se amaguru, ziwujyana mu murima w’icyayi ahantu zari zabanje gutegura mbere mu mugende unyuramo amazi, ariko bigaragara ko hadakunze kugera abantu, zishyiramo uwo murambo buhoro buhoro, nyuma zirenzaho itaka. Gusa ngo kuko inzovu zishyingura umurambo ugaramye, amaguru n’amaboko ntabwo aba atabye neza asigara agaragara hejuru.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ibyana by’inzovu ari byo byonyine bishyingurwa n’inzovu, ariko izikuze zo zidashyingurwa kuko gutwara imirambo yazo bitashoboka, bitewe n’uko ziba zireshya ndetse n’uburemere bwazo. Kandi hari ubwo bisaba ko inzovu zigiye gushyingura zikora urugendo rurerure, kuko hari aho babonye zakoze urugendo rumara amasaha 48.

Uretse inzovu yapfushije, hari n’izindi ziyiherekeza, kuko aho muri uwo mugende wo mu cyayi, aho icyana kimwe cy’inzovu cyari gishyinguye, byagaragaye ko hari hari n’izindi nzovu zigera kuri 15, kandi zose zarengeje itaka ku murambo nyuma y’uko ushyizwe mu mwobo uba upima nka sentimetero zigera kuri 65.

Akashdeep Roy umushakashatsi ku buzima bw’inyamaswa, wo mu Buhinde yavuze ko gushyingura ibyana by’inzovu bigaramye ari byo bituma inzovu nyinshi zishobora kugira uruhare mu gushyingura, kandi ko gutaba umutwe n’umutonzi ari byo zifata nk’ibya ngombwa kugira ngo bitaribwa n’izindi nyamaswa z’indyanyama. Yakomeje avuga ko uko gushyingura kw’inzovu, kugaragaza ubwenge bwinshi bwazo kuko zidashyingura hafi y’aho abantu batuye kuko bazirogoya, ikindi zihitamo ahantu horoshye zishobora gucukura umwobo.

Muri rusange, inzovu zari zisanzwe zizwiho kuba zikundana hagati yazo, ko zigira ubufatanye, ariko ibyo kuba zishyingura mu butaka, byagaragaye bwa mbere kuri izo zo muri Aziya. Gusa, ngo hari inzovu zo mu mashyamba ya Kenya zari zarakozweho ubushakashatsi bucyeya, bugaragaza ko iyo inzovu zipfushije mugenzi wazo, zitwikiriza umurambo ibishami by’ibiti n’ibibabi nyuma zikamara amasaha menshi zikikije umurambo wa mugenzi wazo wapfuye.

Byari bisanzwe bizwi ko inzovu zo mu mashyamba ya Afurika zikomeza gusura umurambo wa mugenzi wazo wapfuye uko ugenda ubora, ariko ubushakashatsi bushya ku nzovu zo muri Aziya wagaragaje ibindi, kuko ngo abaturiye aho zashyinguye ibyo byana, bumvise zirira nk’izivuza induru cyane, bimara iminota hagati ya 30-40, nyuma ziragenda kandi ntizagaruka.

Muri Kenya kandi, mu mwaka wa 2006, inzovu y’ingore yari iri mu marembera irwaye igiye gupfa, ngo yasuwe n’izindi zo mu itsinda ryayo mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwayo. Uko kuyisura, byarakomeje na nyuma y’iminsi itanu ipfuye. Ibyavuyemo muri ubwo bushakashatsi, byagaragaje ko inzovu ari zo nyamaswa zo mu gasozi zita cyane ku magufwa ya zigenzi zazo zapfuye kurusha andi moko.

Izindi nyamaswa zo mu gasozi zishyingura zigenzi zazo zapfuye ni inguge cyangwa se impundu. Hari amoko amwe y’izo nyamaswa zitwa inguge, avugwaho kuba asangiye n’abantu uburyo bwo kwakira urupfu, harimo kubabara, kwita ku murambo w’uwapfuye no kumuririra.

Abashakashatsi ku buzima n’imibereho y’izo nyamaswa, babonye ko iyo imbyeyi zipfushije abana bazo, bazitwara imirambo mu biganza amasaha menshi, rimwe na rimwe iminsi myinshi cyangwa n’amezi, zikagenda ari itsinda, iyapfushije umwana ikomeza kugendana uwo murambo kugeza irushye cyane. Hari n’aho imbyeyi z’inguge zapfushije abana zagiye zigaragara zisukura amenyo y’imirambo nk’uburyo bwo kuwitaho. Ibyo bigaragaza ko agahinda n’icyunamo ari ibintu bisangiwe n’ibinyabuzima byinshi.

Hari kandi ibisiga byo mu bwoko bw’inkongoro, ngo zikunze kubaho mu muryango ugizwe n’ingabo n’ingore, zigategura ahantu kure y’abantu zitera amagi yazo zikayabungabunga kandi zombi,kugeza aturazwe. Iyo imwe muri zo yapfuye, zigaragara ziteranira mu ruziga zizengurutse umurambo w’iyo yapfuye, hanyuma ngo zigasohora amajwi asa n’indirimbo igaragaza ko ziri mu cyunamo, ndetse rimwe na rimwe zigashyiraho ibyatsi nk’indabo ku murambo w’iyapfuye, nk’uburyo bwo gushyingura.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka