Yugi Umukaraza yajuririye icyemezo cyo gukurikiranwa afunze

Dosiye ya Yugi Umukaraza yinjiye mu kindi cyiciro nyuma y’uko we n’abamwunganira mu mategeko bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyamutegekaga gukurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.

Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena, ni ikirego cyatanzwe na Shaddyboo. Mu gihe iperereza ryakorwaga, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kumukurikiranaho icyaha gifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu iburanisha rya mbere, impande zombi icyo gihe zatanze ibisobanuro byazo. Ubushinjacyaha bwavuze ko hari impamvu zituma Yugi Umukaraza akomeza gukurikiranwa afunze, mu gihe abamwunganira mu mategeko bavugaga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite kandi rusaba ko yaburana ari hanze.

Nyuma yo gusuzuma dosiye, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwa vuzeko nta bimenyetso bifatika bituma akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato. Icyakora, rwemeje ko hari ibimenyetso bituma akurikiranwaho icyaha kijyanye n’ibiyobyabwenge, maze rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni mu gihe Shaddyboo yajyanywe ku bushake muri Isange Rehabilitation Centre nyuma y’uko ibizamini bigaragaje ko na we yari afite ibiyobyabwenge mu mubiri. RIB yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo ahabwe ubuvuzi, ubujyanama ndetse n’ubufasha bwo kureka ibiyobyabwenge.

Icyakora, igisubizo cya nyuma ku bujurire bwa Yugi Umukaraza kizava mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge,mu rubaza ruzakurikira ari na rwo ruzagena niba akomeza gukurikiranwa afunze cyangwa niba azaburana ari hanze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka