Ubwenge buhangano si ikintu giterejwe mu gihe kizaza

Itangazamakuru ntirizahagarara kubera ‘AI’

Mu biganiro byabereye muri Kaminuza ya Mount Kigali University, aho KT Radio yari irimo ikorera mu rwego rw’ubufatanye hagati ya Kigali Today n’iyo Kaminuza, hagarutswe ku ruhare rw’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano ‘AI’ mu mibereho n’ubuzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri, n’uko bugomba kubafasha, mu bikorwa byabo bya buri munsi, mu bushakashatsi bakora n’ibindi.

Asobanura iby’iryo koranabuhanga ndetse n’ubwenge buhangango (AI),

Ubwenge buhangano si ikintu cyo mu gihe kizaza, ahubwo ubu ni ikoranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri. AI ifasha mu myigire mu buryo abanyeshuri bakoramo ubushakashatsi ndetse n’uko bategura imyuga bazakora mu gihe kizaza.

Kuri Kigali Today, by’umwihariko KT Radio, twizera ko itangazamakuru rifite inshingano zirenze gutanga amakuru kuri rubanda. Tugomba no kwigisha, gukundisha abantu ibyo bakora (inspire), no gushyiraho imbuga zitangirwaho ibitekerezo. Ubwenge buhangano, ntabwo bukiri ikintu gitegerejwe mu gihe kizaza. Ubu bwamaze gutangira gufasha mu buryo abanyeshuri bigamo,uko bakora ubushakashatsi, itumanaho, ndetse n’uko bategura ibyo bazakora mu buzima bwabo…”.

Asubiza ikibazo cyabajijwe na Dr Mwanji wo muri Kaminuza ya Mount Kigali, cy’impungenge z’abanyeshuri biga iby’itangazamakuru muri iyo Kaminuza, bibaza niba rizakomeza, gukora ndetse rikabona amafaranga muri iki gihe ibintu byinshi bikorwa n’ubwo bwenge buhangano, Umuyobozi wa Kigali yemeje ko itangazamakuru rizakomeza kubaho mu gihe cyose n’izindi nzego zizaba, ziriho, ahubwo icyo risabwa cyane, kikaba ari ukumenya kugendana n’ibigenzweho.

Yagize ati,” Hari ibyo Dr Mwanji yari abajije, mu izina ry’abanyeshuri biga itangazamakuru bibaza niba, bazarangiza kwiga bakabona akazi, bakurikije uko impinduka ziri mu itangazamakuru, cyane cyane mu bijyanye no kubona aho rikura amikoro.Reka mbanze mbahe urugero, mumaze igihe mubona intambara hagati ya Amerika, Iran na Israel,si byo! None se muri mwe, hari uwigeze yumva ko hari abasirikare barimo barwanira ku butaka muri Iran? Ntawe. Barimo barakoresha ‘systems’ zabo z’ubwirinzi bwo mu kirere.Barakoresha indege zitagira abapilote, kandi iryo ni ikoranabuhanga. Rero itangazamakuru ryagiye rihinduka mu buryo ntatinya kuvuga ko bubangamye mu bijyanye no kuribyazamo amafaranga. Urugero, nk’ibitangazamakuru byakoraga ibijyanye no gusohora amakuru ku mpapuro,ubu ni nkaho byapfuye. Icyakurikiyeho kwari uguhindura bakajya ku itangazamakuru rikorerwa kuri interineti (online)”.

“ Ubu rero, n’itangazamakuru rikorerwa kuri interineti naryo rihanganye n’ibibazo bikomeye birimo ikitwa’ citizen journalism’, aho abantu bafata amakuru bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo.Ikibazo rero Dr Mwanji yabajije,cy’uko ibitangazamakuru birimo kubaho muri iki gihe, aho birimo bikura amikoro yo gukomeza kubaho. Hari ibintu bibiri, ni byo ni urugamba rukomeye ibitangazamakuru birimo, by’umwihariko nka Kigali Today twakomeje gukora ubushakashatsi bw’uko amakuru dutanga yabyara amafaranga.Ibitangamakuru bizakomeza kubaho, mu gihe cyose izindi nzego zizaba ziriho. Icyo tugomba gukora, ni uguhora tugendana n’ibigezweho,…Ni uko turimo dukora kandi twizeye ko tuzakomeza gukora mu yindi myaka 20-30 iri imbere”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka