Nubuhoro Eugenie, umunyarwandakazi wafashe icyemezo cyo kwitandukanye n’icyaha cya Se

Nubuhoro Eugenie, ni Umunyarwandakazi w’imfura, wanze kwizirika ku bwicanyi Umubyeyi we yakoreye Abatutsi muri Jenoside.

Nubuhoro akomoka mu Ntara y’Amajyepfo, mu cyahoze ari komine Rusatira. Ubu ni mu Karere ka Huye.

Se Umubyara, yitwa Nyawenda Esdron, akaba yarabaye Burugumesitiri wa Komini Rusatira igihe kinini.

Ubu, Se umubyara yahinduye izina yiyita #Esron, mu rwego rwo kwiyoberanya no kwihisha ubutabera, kubera Uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rusatira.

Nubuhoro Eugenie wari ufite imyaka 14 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko atahise amenya uruhare rwa Se muri iyo Jenoside. Gusa ngo yaje kumenya nyuma ko Se yayoboraga Ibitero, byahitanye Abatutsi benshi muri Rusatira.

Nubuhoro yaje kuvumbura ate, uruhare rwa Se Muri Jenoside yakorewe Abatutsi?

Nubuhoro Eugenie avuga ko #Inkotanyi zimaze kubohora u Rwanda, bahungiye ahitwa Bideka muri Kivu y’Amajyepfo mu cyahoze ari Zaire.

Nyuma y’imyaka ibiri, inkambi zarasenywe bakomereza muri Congo Brazaville, ndetse baza no gutandukana nk’umuryango, se na nyina na bamwe mu bavandimwe be basigara muri Brazaville, we akomereza muri Cameroun.

Nubuhoro Eugenie ageze muri Cameroun, avuga ko yahasanze amakuru y’Abanyarwanda bari barahahungiye bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bahafatiwe bagashyikirizwa urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha. Aho, ngo niho yatangiye gusobanukirwa neza, ibya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubukana bwayo.

Nubuhoro, nyuma yo gusobanukirwa byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu mabaruwa yandikiranaga na Murumuna we wari warasigaranye n’ababyeyi muri Brazaville, yamubwiraga ko hari abantu bafatiwe muri iyo nkambi bakekwaho Jenoside, akanamubwira ko mu gihe bazaga gufata abo bantu, se yihishaga cyane, bikamutera kwibaza impamvu.

Hashize iminsi, ngo Nyina yaje kumusura muri Cameroun, ahageze amubaza impamvu baza gufata abanyabyaha muri Brazaville, Se nawe akihisha, kandi nta cyaha yakoze.

Mu kumusubiza nyina ngo yamubwiye ko Se yanahinduye Amazina akiyita Banoga Paul mu rwego rwo kwihisha. Icyo gihe, nyina yamubeshye ko yabitewe nuko abantu bose bakoze politike mu Rwanda babafataga nk’abajenosideri, akaba ngo ari yo mpamvu se yihishaga kugira ngo batazamuhimbira ibyaha bya Jenoside nk’umuntu wabaye Burugumesitiri igihe kinini mu Rwanda.

Nubuhoro Eugenie yageze mu Bubiligi mu mwaka wa 2002 avuye muri Cameroun, ahasanga basaza be babiri bari barabashije kuhagera mbere.

Abo basaza be ngo bamubwiye ko Se yashyizwe ku rutonde rw’Abajenosideri, bamusaba ko mu kuzuza dosiye isaba ubuhungiro agomba kuvuga ko ababyeyi be bapfuye. Gusa ibyo ngo yarabyanze kuko yumvaga muri we kubeshya ko Ababyeyi be bapfuye kandi azi aho bari, bingana no kubica.

Nubuhoro ngo yavugishije ukuri mu gusaba ibyangombwa by’ubuhunzi aza no kubihabwa. Nyuma y’aho n’ababyeyi be baje kubasanga mu Bubiligi, ariko ntiyabashije kumenya ibyo bashyize muri Dosiye zabo zasabaga ubuhungiro.

Mu gutangira Ubuzima bushya mu Bubiligi, Nubuhoro avuga ko Se yatangiye kubigisha Amateka agoretse y’igihugu, aganisha mu kwanga Abatutsi, ariko nyina we akabakangurira kwirinda urwango se abigisha!

Icyo gihe ngo yaje gutangira gukora ubushakashatsi yifashishije Internet, kugira ngo amenye mu by’ukuri, uruhare rwa Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ashingiye ku byo yabigishaga ndetse n’uburyo yari yarahinduye amazina akanihishahisha, byamuciraga amarenga ko se ashobora kuba yarakoze Jenoside.

Muri uko gushakisha, Nubuhoro ngo yaje kugwa ku Nyandiko yanditswe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu - Minubumwe, ivuga ku bwicanyi bwakozwe muri komine Rusatira, aza gusangamo uruhare rwa Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amaze kubona iyo Nyandiko ya Minubumwe ivuga ibya se umubyara, Nubuhoro ngo yabajije Ubuyobozi bwa Minubumwe impamvu banditse Se muri iyo nyandiko, baramusobanurira, ndetse banamubwira ko Ikirego gikubiyemo ibyaha se akekwaho cyamaze gutangwa.

Ukuri Kuzuye ku ruhare rwa se muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakumenye ageze mu Rwanda

Nubuhoro Eugenie washakaga kumenya uruhare rwa Se muri Jenoside yakorewe abatutsi, yaje no gutera Intambwe aza mu Rwanda yerekeza iwabo i Rusatira, kugira ngo yishakire gihamya z’ibyo yari amaze kugenda abona ku ruhare rwa Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iwabo i Rusatira, yahasanze Nyirasenge na babyara be, agahamya ko impamvu yaje kubareba yari aziko bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bakuru, badashobora kumubeshya cyangwa se ngo babeshyere se Umubyara.

Ahageze ngo yarabicaje abasaba ko bamubwiza ukuri ku ruhare rwa se muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nabo baramwemerera bamubwiza ukuri kose, bamwereka ko se yicishije Abatutsi benshi, ndetse na Gacaca yamuhamije ibyo byaha nk’Umuntu wayoboraga ibitero byibasiye Abatutsi muri Rusatira.

Nubuhoro ngo ntibyamutunguye kumenya urwo ruhare rwa se, ngo kuko yari amaze iminsi myinshi abikeka. Ibyo ngo byamufashije no kwiyakira vuba nk’Umwana wagushije ishyano ryo kubyarwa n’umwicanyi.

Ahubwo icyo yihutiye kubasaba ni ukwirinda kugendera mu bitekerezo by’urwango n’amacakubiri, anabasaba kunga ubumwe bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, birinda buri wese washaka kubasubiza mu rwango n’amacakubiri yabagejeje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubuhoro asaba Imbabazi Abarokotse Jenoside, se yahemukiye

Nubuhoro Eugenie nyuma yo kumenya ukuri ku ruhare rwa Se muri Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi mu muryango we basa n’abamuhaye akato. Gusa ngo ntibimuhungabanya, kuko icyari kumuhungabanya kurushaho, ni ukuba mu kinyoma n’urwango yari yaratamiye kuva kera.

Nubuhoro kandi, yananyuzwe cyane n’uburyo yakiriwe mu Rwanda, ananyurwa n’uburyo ntawigeze amutoteza cyangwa se ngo amwakire nabi amuhora ibyaha bya se w’Umujenosideri. Yananyuzwe kandi n’Ubumwe , iterambere n’Ubufatanye yasanze mu Rwanda, bihabanye n’ibinyoma byirirwa bihwihwiswa mu Burayi bashaka kugaragaza ko mu Rwanda byacitse.

Mu ishimwe afite ku Mutima, arashimira cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku gitambo gikomeye batanze cyo kwemera kongera kubana n’ababahemukiye, anashimira cyane Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabanisha Abanyarwanda, zikabuza ibikorwa byo kwihorera.

Mu butumwa yageneye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Rusatira ndetse n’ahandi mu gihugu agira ati: "Data yarahemutse cyane!! Nubwo nta cyo nabasha guhindura ku byo yakoze, byarambabaje cyane. Sinzi niba Data azigera abisabira imbabazi ariko jye kubera agahinda natewe n’ibyo yabakoreye, munyemerere mbasabe imbabazi, kandi mbizeza ko njye nitandukanije n’ibitekerezo bya Data wabahemukiye."

By’Umwihariko, Nubuhoro Eugenie Asaba imbabazi cyane Umuryango wa Gatarayiha, Umuryango yahoraga yumva ko wagiriye neza nyina umubyara, ariko bikaba byararangiye se ayoboze igitero kijya kubica.

Agira ati "Bantu bo kwa Gatarayiha, mbasabye imbabazi, kandi nsabye imbabazi igihugu cyose, kuko Data yahekuye u Rwanda. Mbasabye imbabazi kandi mukomeze mwihangane kandi mukomere".

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka