Nari nkumbuye kureba umugore wanjye - umukecuru n’umusaza bongeye kubona nyuma y’imyaka itatu

Mu myaka ye isaga 70, Higiro Francois Abdallah bahimba Mapengu wo mu Karere ka Gatsibo ndetse n’umugore we Mukandanga Philomene, bibaniraga neza, bakajya mu baturanyi bagaca inshuro ibatunga

Mu myaka itatu ishize, bisanze batakaje ubushobozi bwo kubona, kubera indwara ya cataract, bakunze kwita ishaza.

Ni indwara ifata imboni, zikabura ubushobozi bwo kureba.

Iki kibazo, cyatumye batindahara, kuko batari bafite ikibarengera, kandi n’umwana bari basigaranye mu rugo, ntiyari afite ubushobozi bwo kubahahira.

Mu minsi yashize, Ingabo z’u Rwanda RDF zamenye ikibazo cy’uyu muryango, maze babashyira ku rutonde rw’abagombaga kuvurwa muri gahunda ya RDF.

Mu cyumweru gishize, nibwo amateka y’uyu musaza n’umukecuru we yahindutse. ABaganga ba RDF babasanze ku bitaro bibegereye, nuko barabasuzuma, maze igihe kigeze babaga rya shaza, bakuramo imboni karemano irwaye bayisimbuza iy’ikoranabuhanga.

Ku munsi wa gatatu w’ubwo buvuzi, Umuganga wa RDF yari azi ko byagenze neza, maze babakoresha ikizamini cyoroshye, bahereye ku mugabo.

Bamujyanye hanze, batangira kumubwira bati iki ni iki? akakivuga...bakamukoresha utugendo tugufi, akadukora, abantu bariyamirira bati "arakize, Imana ishimwe."

Bamaze kubona neza ko ubuvuzi bwagenze neza. Bazanye umukecuru, nawe bamukoresha utuzamini duto ku ruhande, aradutsinda. Nuko babaza umusaza bati "tubwire! Ni iki wari ukumbuye kureba, ati "Ni umugore wanjye."

Umugore baramuzanye, bati rwose muramukanye, bararamukanya, ibyishimo birabasaba.

Umukecuru nawe bamubajijie icyo yumva yari akumbuye ati "nari nkumbuye kujya muri korali." Kera akireba, ngo yari umuririmbyi.

Icyakurikiyeho ni uguherekeza aba babyeyi basubira imuhira, maze inzira zose abantu bakagenda babaha ikizamini ngo kanaka, urandeba, ndi nde? Iki mfite ni iki? Nukooo, bose babona ko bakize, bashima Imana.

Hagati aho, umurenge wabo wiyemeje kubasindagiza, kugira ngo babone ibibatunga. Aba babyeyi basigaye basabira RDF imigisha y’Imana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka