Ni kuki turizwa n’ibyago biriho...AFC/M23 mu Gisirimba

Ni kuki turizwa n’ibyago biriho kandi ari ibyo mu gihe gito...ngiyo indirimbo abayobozi ba AFC/M23 baherutse kugaragara babyinana n’abaturage bo mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iyi ndirimbo ifite ibitero bitandatu, iboneka mu gitabo cy’Abarokore cy’indirimbo zitwa iz’Agakiza. Abanyamulenge, ari bo baturage batuye i Minembwe, ni bamwe mu bantu bazi kuziririmba, mu njyana yabo.

Akenshi, iyo baziririmba, bashyiramo n’icyo bita igisirimba, imibyinire itangaje bageramo maze bakishima, bakabyina bazamuka, bongera bamanuka, baba bafite umwanya uhagije, bakanyuzamo bakaniruka urusengero rwose.

Ntibakenera ibyuma byinshi bihambaye ngo bashobora "kuzamura abantu mu Mwuka", ahubwo Piano yonyine ni yo ibakorera umuti, maze sinakubwira bakava hasi.

Abazi mu Minembwe, bavuga ko kuririmba, gushaka Imana ari umurage, "kubera no guhora mu bihe bikomeye by’itotezwa rya Leta ya Kongo, yanga kubemera nk’abanyagihugu igahora ibica, n’andi moko abakikije, akaboneraho.

Gushaka Imana rero, bavuga ko nta yandi mahitamo, kuko bumva ko batayisunze, Leta yabo ubwayo yabamira bunguri.

No mu ntambara, bavuga ko ubutsinzi bwabo, ari Imana ibagenda imbere.

Tugarutse kuri iyi ndirimbo, ifite amagambo akomeye mu bitero byayo. Hari nk’ahagira hati "Kandi nk’ ukw Eliya yajyanywe ningoga, Nanjy’ uko ni ko nzava mw isi. Ubg’ ibyago byose bizaba bishize, Hariho guhimbaz’ Imana."

Ahandi na ho hati "Tuzab’ ibihumbi turamy’ UmukizaTuzamuririmbira twese:Ur’ Iman’ ikiranuka muri byose Ku buntu n’ inam’ utugira."

Muri uru ruzinduko, umuyobozi wungirije wa Politiki wa AFC/M23 Bertrand Bisimwa yari kumwe n’itsinda rigari ry’abayobozi, baje kwifatanya n’Abaturage guhimbaza Imana.

Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko itsinda rinini rya AFC/M23, riyobowe n’umwungirije w’umuhuzabikorwa waryo, Bertrand Bisimwa, ushinzwe ibibazo bya politiki, ubutegetsi, amategeko n’ububanyi n’amahanga, hamwe n’umwungirije w’umuhuzabikorwa ushinzwe ubukungu, Frank Kaniki, bari kumwe na Lawrence Kanyuka, umuyobozi ushinzwe itumanaho akaba n’umuvugizi wa AFC/M23, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye b’uyu mutwe, bagiriye uruzinduko abaturage bo muri Minembwe.

AFC/M23 ivuga ko uru ruzinduko rwari rugamije kugaragaza ubufatanye n’abaturage bavuga ko bakomerekejwe n’urugomo, ndetse rukaba rugaragaza ubushake bw’uwo mutwe bwo gukomeza kuba hafi y’abaturage bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ihohoterwa bashinja ubutegetsi bwa Kinshasa.

Nk’uko AFC/M23 ibitangaza, muri uru ruzinduko yagaragaje impuhwe n’ukwifatanya n’abaturage ba Minembwe, inashimangira ko izakomeza guharanira umutekano, ituze n’imibereho myiza y’abaturage bo muri ako gace.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka