Icyatumye mpitamo kwiga ubuhinzi? Ni uko ntinya inzara - Uwase Nicole

Uwase Nicole ni umukobwa w’imyaka 24, uri mu mwaka wa nyuma mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi butangiza ubutaka rya RICA, aho yemeza ko arangije kwiga afite ishema ry’uko yize byinshi kandi akabishobora nubwo muri sosiyete, bifatwa nk’ibigenewe abasore cyangwa abagabo.

Uwase avuka i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bidahita byumvikana ukuntu byaje ngo yisange akunda ubuhinzi cyane.

Yagize ati,” Urukundo rw’ubuhinzi nk’umuntu w’i Kigali ntirwari ruhari mu mizo ya mbere, ariko mu kureba uko mu baturanyi bimeze, nabonaga umuntu ushonje nkumva birambabaje. Rero kubera uko gutinya inzara, kandi nzi ko ubuhinzi ari uburyo bwo kurwaya iyo nzara no gukumira ko yabaho, byatumye numva mbukunze”.

“ Naje kwiga hano mvuye muri FAWE Girls’ School, aho nize Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB), narangije mu 2022, mpita ndeba icyo byasabaga ku bantu bifuza kuza kwiga ubuhinzi muri RICA, icyo gihe basabaga cyane cyane abize siyansi, bakagira n’amanota bafatiraho, byose mbona mbyujuje nuzuza impapuro zisaba banyemerera kuza kwiga”.

“Twese twiga ubuhinzi bisanzwe mu myaka ya mbere, ariko kuko ubuhinzi bugira amashami menshi, kandi hano muri RICA yose bakaba bayubahiriza, iyo tugeze mu mwaka wa nyuma nibwo umuntu ahitamo ishami yumva rimunyuze, cyangwa se yumva hari icyo ryazamufasha gukora mu rwego rw’ubuhinzi mu gihe azaba arangije kwiga”.

“ Ubu ndi mu mwaka wa gatatu, ari nawo wa nyuma, njyewe nahisemo ishami ryo gukora ubuhinzi buteye imbere, harimo no gukoresha amamashini akoreshwa mu guhinga no kuvomerera n’ibindi ‘Agricultural Mechanization Systems’”.

“ Ninjiye mu byo kwiga guhingisha imashini mbibona ko bitoroshye, hari ukuntu nk’umukobwa uba wumva ko hari imirimo itari iyawe, ariko muri ibi niga, hari ubwo ujya kubona ukabona abahungu basigaye, nabarushije gukurikira no kubyumva neza. Ku buryo niga mu mwaka wa kabiri hano muri RICA, nigeze kuba umuntu ufasha umwarimu mu gusobanurira abanyeshuri ‘TA’ (Teacher’s Assistant)”.

“Gukora mu buhinzi nkoresha amamashini ndi umukobwa, ntacyo bintwaye ahubwo numva ari ishema kuri njyewe, kuko ubu namaze kumva ko umurimo ari umurimo, nta murimo w’umugabo cyangwa w’umugore. Hari ubwo hazamo cya kintu cyo muri sosiyete, cyo kuvuga ngo umuhungu nambona nirirwa mu mamashini ndi umukobwa, ukumva akenshi ntabwo ari ibintu bikoroheye, mu buryo bujyanye n’imyumvire, rimwe na rimwe ukumva birakubangamiye, ariko iyo ufite intego, urabyihorera ugakomeza”.

“Nk’ubu hari ukuntu mba ngenda, navuga ko mfite ‘permis’ ya F, Umuntu akakureba, akibaza ukuntu waba ufite iyo ‘categorie’ kandi uri umukobwa, ukumva ni ikintu kiguteye ishema cy’uko hari ikintu washobora gukora, umuhungu cyangwa umugabo agatangara”.

Uwase avuga ko, ubu afite ‘categorie’ ya F, imwemerera gukoresha imashini zihinga, akaba yarayibonye binyuze muri gahunda y’ishuri rya RICA rigirana ubufatanye na Polisi y’igihugu, ikaza gukoresha abanyeshuri ibizamini by’izo mashini.

Yagize ati,” Permis turayikorera hano, kuko iba ari gahunda y’ikigo, kandi bitategereza ko abanyeshuri bose babanza kwiga amategeko y’umuhanda ngo babone izindi ‘categories’,ikigo gikorana na Polisi, tukiga, twamara kwiga, Polisi ikaza ikadukoresha ikizamini. Ubu mfite F kandi ni yo ya mbere mfite, kuko sinabanje gukorera izindi. Ntewe ishema n’uko nzasohoka hano nyifite, kuko bifasha ko nta nzitizi twahura nazo hanze, zo kuba twabona akazi ko gukoresha imashini tugasanga nta mpushya zo kuzikoresha dufite”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka