Adeline Mukayirere, rwiyemezamirimo wiga guhinga ninjoro, ku manywa akajya mu murima

Ubwo Adeline Mukayirere yarangizaga Kaminuza mu myaka cumi n’itanu ishize, kubona akazi byamubereye igitangaza; yumvaga ko nta cyaruta gukorera umushahara.

Byaramuhiriye, agenda azamuka mu ntera, abona ibyiza umukozi wese uhemberwa ukwezi arota kugeraho, ariko ntibyateye kabiri abona ko hari ibyumba by’ubwenge bwe atazagera mo naramuka agumye muri ako kazi.

Impamvu nuko yakoranaga n’abahinzi-borozi, akumva iterambere bagezeho, agasobanukirwa ko we ari gusigara inyuma, yubaka ikigo akorera, ariko we atubaka ejo heza.

Yarwanye n’intambara zo mu mutima, agatekereza ko kuva mu kazi waba ari umubare mubi, ariko agira amahirwe umugabo we wize Ubugoronome amukura mu rujijo aho yatsetaga ibirenge.

Mu mwaka wa 2019, ni bwo Mukayirere yafashe umwanzuro, yandikira umukoresha we, maze asezera akazi kamuhembaga akabakaba Miliyoni frw, yiyegurira ubuhinzi, ndetse bidatinze yongeraho gukora ifumbire idaciye mu nganda.

Agira ati “nta buhinzi nigeze niga, nta n’ubwo mbere nigeze mbigerageza, ariko kuba narashakanye n’uwabyize, byaramfashije. Ikigoronome akinyigisha nijoro, ku manywa ngashyira mu bikorwa ibyo nize”.

Mukayirere akorera ku butaka busaga Hegitari icyenda (9), aho ahinga ibigori, inanasi, imiteja, urusenda, ibihumyo n’ibindi, ndetse akaba anakora ubworozi bw’inkoko, inkwavu n’ingurube bimufasha kubona ifumbire, nubwo yaje gusanga ari nke ku buryo idahaza imirima ye.

Ibi ni byo byatumye atekereza cyane, ashaka amakuru ndetse akora n’ingendoshuri agamije guhaha ubwenge, kugira ngo arebe uko yakemura ikibazo cy’ifumbire nke haba mu mirima ye, ndetse no ku isoko ry’ubuhinzi.

Akora ifumbire y’imborera ishakishwa na benshi

Nyuma yo guhaha ubwenge, Mukayirere yatangiye umushinga wo gukora ifumbire y’imborera yifashishije ibisigazwa by’ibimera birimo n’iby’imyaka itandukanye, ibisigazwa by’ibiryo byo mu ngo no mu mahoteli, ndetse n’imyanda ikomoka ku matungo nk’amayezi (akura ku ibagiro rya Nyabugogo), amatotoro ndetse n’amaganga, cyane cyane ay’inkwavu kuko yo ngo afite umwihariko.

Ibisigazwa by’ibimera birimo amababi y’ibisheke, ibisigazwa by’ibigori, iby’umuceri ndetse n’ibindi byatsi, babicisha mu mashini yabugenewe ikabishwanyaguza, bikaba uduce duto cyane, mbere yo kubishyira mu byobo biboreramo.

Ibyo byatsi bicagaguye gutyo, Mukayirere afite ubuhanga akoresha mu kubivanga na bya bisigazwa bikomoka ku matungo, ku ngero zagenwe, nyuma byose bakabishyira mu byobo byabugenewe bikoteye na sima, ubundi bagatwikira hagamijwe kutangiza ikirere, bakajya basukaho amazi, hanyuma ifumbire ikaboneka nyuma y’ibyumweru 4.

Kugera mu mpera za 2025, Mukayirere avuga ko yari ageze ku gutunganya Toni 40 ku kwezi, ariko zikaba iyanga akurikije isoko afite kuko adashobora kurihaza.

Aha ahera ku isoko yahawe n’uruganda rumwe ry’icyayi, rwamusabaga Toni 2000 mu gihembwe kandi hari n’abandi bakiriya afite, ibi rero ngo bimusaba kongera umusaruro, akaba yariyemeje ko guhera mu 2026 azajya akora Toni 200 kukwezi.

Yinjiza agatubutse

Mukayirere ukorera imirimo ye kuri Hegitari icyenda, avuga ko mu 2021 ibyo akora byose byamwinjirije asaga Miliyoni 72Frw. Ibi ngo byamwongereye imbaraga, bituma yagura imirimo, ashyira ingufu mu gukora ifumbire kuko isoko rihari, ku buryo mu mpera za 2025, avuga ko umushinga we wari uhagaze agaciro k’Amadolari ya Amerika ibihumbi 150 (asaga Miliyoni 218Frw).

Kimwe mu bituma iyi fumbire ikundwa, ni uko ipfunyikwa mu dufuka turinganiye kandi dufite isuku, agafuka kamwe k’ibilo 20 kakagura 4,000Frw.

Mukayirere avuga ko ubu nta wamubwira ngo akorere undi, kuko agira ati “Gufata icyemezo cyo guhagarika akazi kampembaga neza byarangoye ariko ndabikora. Gutangira kwikorera na byo ntibyanyoroheye, ariko sinacitse intege. Aho ngeze rero ubu nta wambwira ngo ampe akazi nemere.”

Yungamo ati “Aho nakoraga baheruka kumbwira ngo nsubireyo kuko umushahara wazamutse, uva ku bihumbi 800 frw ugera kuri Miliyoni 1.2Frw ariko ndabahakanira. Kwikorera ntako bisa”.

Mukayirere yahaye akazi abakozi 9 bahoraho n’aba nyakabyizi 119, ndetse abaturanyi b’aho akorera abaha icyororo cy’inkwavu zagwira akazibagurira na bo bakazamuka, hakaba n’abamureberaho ubu bahinga bakanorora bagatera imbere.

Uyu mugore ubu afite imodoka imufasha mu mirimo ya buri munsi, imufasha kuzana ibikoresho akenera ndetse n’ibindi, ariko akagira n’iyo agendamo inamufasha kujyana abana ku ishuri.

Mukayirere ufite icyivugo cya “Never give up” (Ntugacike intege), agira inama abagore bagenzi be yo kudatinya kugerageza.

Ati “Niba ikintu runaka hari abandi bagikora bakakigeraho, kuki jye byananira? Abagore bagenzi banjye ndabagira inama yo gutinyuka, ntibakumve ko hari ibyo badashoboye kandi batanagerageje ngo byange. Ntibagategereze byose ku bandi kandi na bo bashoboye, igikuru ni uko bakwigirira icyizere”.

Ibitekerezo   ( 4 )

Ko mutatubwiye aho akorera ibyo bikorwa byiza

ETIENNE yanditse ku itariki ya: 15-02-2026  →  Musubize

Mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo

Malachie yanditse ku itariki ya: 22-02-2026  →  Musubize

Ko mutatubwiye aho akorera ibyo bikorwa byiza

ETIENNE yanditse ku itariki ya: 15-02-2026  →  Musubize

Iyi nkuru ni nziza cyane. Ariko numva hari icyakongewemo
Aho akorera cg contacts ze byafasha benshi kurushaho bityo bakiteza imbere nkanjye rwose najyayo nkanishyura.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 15-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka