Zingize umupfakazi... Bugesera mu kiriyo cy’abishwe n’inzoga z’inkorano

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique, yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Nyakayenzi, mu Murenge wa Ngeruka, Akarere ka Bugesera, ahumuriza ababuze ababo bishwe n’inzoga zitujuje ubuzirange, zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Muri uru rugendo, hatangiwe ubuhamya bw’abarokotse n’ababuze ababo, aho uwitwa Nsengiyumva Jean Paul yavuze ko yakize nyuma yo kumara iminsi itatu mu bitaro yitabwaho n’abaganga mu gihe abo bari basangiye inzoga zitujuje ubuziranenge bo bapfuye, we agasigara.

Yagize ati,” Iyo nzoga nari ntarayisomaho na rimwe. Kugira ngo nyisome, nari mvuye guhinga nka saa tanu, nzamuka nyura ku kabari k’uwitwa Damascene wayicuruzaga. Ubu nawe yarapfuye azize izo nzoga. Umugabo wari uri muri ako kabari ayinywa yarampamagaye ati ngwino ngusomye kuri iyi nzoga. Nabanje kwibwira ko ari urwagwa rw’ibitoki, ariko nyuma mbona arimo aranywera mu gapipiri inzoga isa n’amazi neza neza, ngo yitwa kanyanga”.

Nsengiyumva Jean Paul
Nsengiyumva Jean Paul

“Uwo mugabo yarambwiye ati soma, nyoyeho numva sinzi uko iteye, gusa sinahise mererwa nabi. Nyuma nahise ntaha njya iwanjye sinongera kuhava kugeze bwije.Umunsi ukurikiyeho narabyutse mfata isuka ngo njye guhinga, ariko numva amatwi yazibye, amaso sinkanura, nkabona arimo ibintu by’ibikezikezi, nka bya bihu bibyuka mu museso…kumenya ko ari ya nzoga ni umuhungu wanjye wavuye ku isoko, aza ambaza, ati izo nzoga ndimo numva zica abantu hirya no hino ubwo nawe ntiwasomyeho? Ubwo nagiye kwa muganga mara iminsi itatu bamvura ndakira, ariko uwo twari kmwe we yarapfuye."

Mukankusi Immaculee, wo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Ngeruka, we avuga ko izo nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge zamwiciye umugabo, mu gihe yari yamushatse ari bwo afunguwe, kuko hari n’ikindi gihe yari yarafunzwe kubera izo nzoga.

Yagize ati,” ubundi ku wa kabiri nibwo twumvise inkuru ko umwarimu duturanye yapfuye kandi bavuga ko yanyoye inzoga aho bita Kindama. Ku wa gatatu nabwo hafashwe undi apfa ku wa kane. icyo gihe ni bwo batangiye kuvuga ko ari inzoga ikozwe mu kinyabutabira ntibuka, barakivuze ariko kuko nari nagize ibyago sinkibuka. Ku wa kane baje kureba uwo mugabo wanjye ngo bamujyane kwa muganga baramubura.Nyuma atashye nijoro namubwiye ko bamubuze ngo bamujyane kwa muganga, arambwira ati jyewe nta kibazo mfite ntaho ndibwa. Ku wa gatanu mu gitondo mbyutse, nagiye hanze, ngarutse nsanga umuntu arapfuye.”

Uwapfakajwe n'inzoga
Uwapfakajwe n’inzoga

Yongeyeho ati “Ubwo nahise ntabaza, abari bavuye kuzana umurambo wa wa mwarimu mu buruhukiro bahita baza basanga yapfuye. Yari yayinyoyeho mubajije ambwira ko uwo mwarimu yayimukuriye Kindama kuko we atari akizicuruza. Ubutumwa natanga kuri buri muntu wese ugerageza kunywa cyangwa gukora ibiyobyabwenge,ni uko ari bibi, kuko ndiheraho. Dore bingize umupfakazi, yampahiraga none ngiye kujya nibaza byose, nabonye ko ari bibi…ugerageza kubikora wese nzajya mutangira amakuru ku gihe”.

Guverineri w’Intara y’u Burasirazuba Prudence Rubingisa yavuze ko muri rusange abantu 21 bamaze kwicwa n’izo nzoga zitujuje ubuziranenga muri iyo Ntara, harimo n’abo bishwe nazo mu Murenge wa Ngeruka mu mpera za Mutarama 2026.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwatangaje ko tariki 2 Gashyantare 2026, ari bwo hafashwe abantu 4 bakekwaho gukora na gucuruza ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga, aho mu baturage banyweye iyo kanyanga, abagera kuri 17 bari bamaze gupfa, abandi 25 bajya kwitabwaho mu Bitaro bya ADEPR-Nyamata.

Ubushinjacyaha bwanasobanuye ko ibyo abo bantu banyoye byapimwe, bikagaragara ko hari harimo ikinyabutabire kitwa’methanol’.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibicira ubuzima kandi bikabadindiza ntibashobore kugera ku iterambere.

Yagize ati,” Nagira ngo mbere yo kugira ibindi mvuga, mbanze nihanganishe, abaturage, imiryango, mwe mwese mwabuze abanyu kubera ziriya nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge. Mukomere. Ntabwo dukwiye kuba tubura abaturage, ari hano n’ahandi byabaye, kubera inzoga, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge”.

Minisitiri Habimana yavuze ko ikiganiro bakwiye kuba bagirana ari ukureba uburyo bakwiye gukoresha amahirwe bafite bakongera umusaruro w’ibyo bakora cyane cyane iby’ubuhinzi kuko bafite ubutaka bwiza, abahinga bakeza byinshi bagasagurira n’amasoko, aborora bakabikora neza bakongera umukamo.

Yagize ati,” Kimwe mu biturangaza ni bya binyobwa bitujuje ubuziranenge. Ni za nzoga z’inkorano tutazi uko zakozwe, usomaho rimwe zigatangira kukubata, ukumva urashaka kongera gusoma, bikazarangira ubaye imbata yayo, bigatuma utabasha no gukora bya bikorwa byiza by’iterambere washakaga kwikorera."

Yavuze ko ziriya nzoga, ndetse n’ibiyobyabwenge muri rusange Leta yabihagurukiye,
"kubera inshingano zo kurinda abaturage."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka