Umurundi wahungiye mu Rwanda yaracuruje arunguka: arashaka kurenga imipaka
Patrick Habimana ni impunzi y’Umurundi, uri mu Rwanda guhera muri Gicurasi 2015, aho yageze nta kintu na kimwe afite, akakirwa na Leta y’u Rwanda kugeza igihe agerejwe mu nkambi ya Mahama.
Ni ahantu yabaye mu buzima bugoye kuva akigera mu Rwanda, bitewe n’imibereho yaho itari yoroshye muri icyo gihe. Icyakora yakomeza kugenda arwana n’ubuzima, ariko aza kubitambukamo neza bitewe n’inkunga ikomatanyije y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na Leta y’u Rwanda.
Mu ntangiriro, Habimana n’abandi bari bahunganye bagenerwaga ibyo kurya, ariko nyuma baza kongererwaho amafaranga bahabwaga buri kwezi bakajya kwishakira ibizabatunga.
Habimana avuga ko yagize amahirwe akabona akazi kamuhembaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18, aza kwiyongera agera ku bihumbi 26, nuko akagenda azigama macye macye kugeza igihe yatangiriye kwikorera.
Yagize ati“Ejo bundi nibwo haje umushinga bareba abantu batera inkunga bafite imishinga mito ndetse n’abafite ibitekerezo byo gutangira gucuruza. Bampaye amafaranga ibihumbi 800. Babanje kuduhugura, batwigisha gucunga amafaranga, nibwo natangiye gucuruza. Imana yaramfashije amafaranga arunguka, ngira igitekerezo, nza muri MINEMA, ndabaza nti hari aho mwambonera ikibanza nkubaka inzu ngakora, babimfashijemo banyereka aho kubaka.”
Yungamo ati “Iyi nzu ubona (iyo acururizamo), yavuye muri ya mafaranga, nayiyubakiye ku giti cyanjye ikaba ihagaze miliyoni 2. Ubu ngereranyije mfite igishoro cya miliyoni nka 12, ngereranyije mu kwezi nshobora kwinjiza nk’ibihumbi 80 by’inyungu kandi igishoboro ngifite.”
Uyu mugabo wageze mu Rwanda yumva ko ubuzima butazakunda bitewe n’uko yari ahunze mu gihugu cye cy’amavuko akiza amagara ye, kandi akahagera nta kintu na kimwe afite, avuga ko afite ishimwe ku Rwanda rwamwakiriye.
Ati “Ishimwe rya mbere mfite ni umutekano. Twe dukurikirana cyane amakuru abera mu bihugu bituranyi ku mpunzi, ariko uyu munsi nshobora kuva hano (Mahama mu nkambi), nkajya i Kigali mu ijoro mfite igikapu cyuzuye amafaranga nta n’uwantera ibuye. Ikindi ni uko nta gihugu ndumva kirafata amafaranga ngo gihe impunzi, kuko jye nakiriye ibihumbi 800 bidasubizwa, sinibaza ko hari ikindi gihugu kirabikora.”
Yongeraho ati “Iryo ni ishimwe tugomba gushimira u Rwanda. Uwo Imana yafashije akabona ayo mafaranga yaramufashije kandi azakomeza amufashe kwiteza imbere. Urebye ukuntu twahunze umutekano umeze, uyu munsi tukaba turyama tugasinzira, nta muntu n’umwe wareka kubishima.”
Yifuza gukora ubucuruzi mpuzamahanga
Habimana avuga ko yifuza kugera ku rwego rwo gukora ubucuruzi mpuzamahanga aho agira ati “Imana imfashije nkabona amafaranga ahagije nashinga uruganda rukora ibiryo, kuko nka Kawunga ducuruza hano, iyo urebye inziza iba iva nka Uganda, ugereranyije iya hano na Uganda uba ubona harimo itandukaniro, Nifuza ko niyo naba nsubiye i Burundi nazashinga uruganda kandi atari rwa rundi rukorera hamwe ahubwo rufite amashami. Nicyo nifuza.”
Kudahezwa mu bikorwa bitandukanye byo mu gihugu, ni kimwe mubyo Habimana avuga ko byamufashije gutinyuka, kuko yagize n’amahirwe agasanga umuco n’ururimi by’Abanyarwanda bidatandukanye cyane n’iby’iwabo mu Burundi.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Impunzi muri MINEMA, Gonzague Karagire, avuga ko ubucuruzi bw’impunzi bushingiye ahanini ku kuba badahezwa mu bijyanye n’imari, aho bafashwa kugera ku bukungu n’uko Abanyarwanda bacuruza.
Ati “Tugamije kugira ngo impunzi zigire ubushobozi, kugira ngo mu gihe n’iyo nkunga basanzwe bafata izaba idahari bazabe bashobora kwibeshaho.”
Mu nkambi ya Mahama, habarirwa impunzi 72,340, zituruka mu bihugu 14, birimo ibyo ku migabane ya Aziya n’ahandi mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, byiganjemo u Burundi na RDC.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|