Ukwivana mu miryango mpuzamahanga kwa Amerika n’ingaruka bizagira
Ni icyemezo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga cyafashwe gishingiye ku mpungenge z’ubushobozi bwo gukora neza, ubwigenge bw’igihugu, no guhuza ibikorwa n’inyungu za Amerika.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, asobanura icyemezo cya Trump yagize ati “Ibi bigo akenshi byagaragaye ko bidakenewe, bitagenzurwa neza, ndetse bimwe muri byo bibangamiye ubwigenge bw’igihugu cyacu.”
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari umwe mu baterankunga bakomeye b’imiryango mpuzamahanga, kuko ubusanzwe zifasha ibikorwa by’ubutabazi, ubuzima rusange, ibikorwa byo kurengera ibidukikije, gahunda za guverinoma ndetse n’imishinga y’iterambere y’ibihugu bikakoranaga n’imwe muri iyi miryango, cyane cyane ishamikiye kuri Lo.
Kizagira rero ingaruka ku bihug byinshi byajayga bifashwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri iriya miryango.
Nko mu Rwanda inzego zafashwaga muri izi gahunda za Amerika zirimo ubuzima, imibereho myiza y’abaturage, no guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
Intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya ishingiye ku nkunga za Global Fund, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari zo muterankunga mukuru w’uyu muryango.
N’ubwo Global Fund bitavuze ko igiye guhita ihagarara, ariko guhagarika inkunga mu bigo bifitanye isano n’ubuzima bishobora guhungabanya imikoreshereze y’amafaranga, imiyoborere mu buryo tekiniki, no gukumira indwara zambukiranya imbibi.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima (WHO) na ryo riri mu miryango irebwa n’iki cyemezo cya Trump. Ni mu gihe mu Rwanda ryateraga inkunga ibijyanye no gukurikirana indwara, gahunda zo gukingira, kwitegura ibyorezo, no gukora politiki y’ubuzima.
Kugabanyuka kw’ubufasha bwa tekiniki cyangwa amafaranga bishobora guca intege imikorere yaryo mu Rwanda, mu gihe mu myaka ishize ryafashije cyane mu guhangana na COVID0-19 na Ebola.
Porogaramu zishyigikiwe n’Ishami rya Loni ryita ku Baturage, UNFPA, zirimo gahunda z’ubuzima bw’ababyeyi, gahunda z’urubyiruko, n’uburenganzira bw’abagore, na zo ziri mu zifitiwe impungenge.
Gutakaza inkunga kuri izi gahunda bishobora kuzagira ingaruka cyane ku bagore n’urubyiruko, bishobora gutuma ibikorwa u Rwanda rwagezweho mu myaka 20 ishize bihungabana.
Mu byo u Rwanda kandi rwakoranaga n’iyi miryango, harimo kwakira impunzi zituruka mu bihugu bitandukanye, by’umwahariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Burundi, bityo mu gihe amafaranga yahabwaga Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP).
Inkunga aya mashami yatanganga mu nkambi z’impunzi harimo gutanga ibiribwa, ubuvuzi, uburezi, n’uburyo bwo kubaho na zo zagirwaho ingaruka.
Porogaramu zo kurengera abana n’uburezi zifashwa n’Ishami rya Loni ryita ku Bana (UNICEF) na zo ziri mu zo Amerika yafasha icyemezo cyo guhagarika.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|