Uko Jean Luc Habyarimana yashinyaguriye umurambo wa Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana
Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Juvenal Habyarimana akomeje kwigaragaza mu bikorwa bituma yibutswa amateka ashaririye umuryango we, na Leta ya se yanyujijemo Abanyarwanda.
Muri iyi minsi, ku nshuro ya kabiri mu zaba zizwi za vuba, Jean Luc yagendereye Perezida wa Congo Felix Tshisekedi muri gahunda igamije gushyira hamwe ingufu z’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, harimo ba FDLR, umutwe w’iterabwoba umaze iminsi ukorana n’ingabo za Leta ya Congo.
Izi ngendo u Rwanda rwarazimenye, ndetse ruvuga ko ubu bufatanye bugamije guhungabanye umutekano w’u Rwanda ari intambwe mbi Tshisekedi akomeje gutera mu gihe umugambi w’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo wari umaze iminsi uganirwaho wari wahawe umurongo mu masezerano ya Washington, ndetse na Doha.
Ku ruhande rwe, Jean Luc yamanukuye inyandiko ndende, avuga ko ari umunyamahoro, agenzwa n’amahoro muri Congo, mu biganiro politiki, maze ahera aho avuga u Rwanda n’Abayobozi bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’intangiriro y’ibibazo biri muri aka karere.
Muri uwo murongo, yerekanye ko se, Juvenal Habyarimana ntaho ahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yatangiye yaraye apfuye.
Abazi amateka bati "Hari umurongo utukura utagomba kurenga"
Kimwe mu byo Jean Luc Habyarimana yibukijwe, nuko "Muri akarere k’Ibiyaga Bigari, hari ibintu bifatwa nka nyirantarengwa. Kimwe muri byo ni ukongera guha agaciro ku mugaragaro umurage wa politiki w’abateguye Jenoside. Iyo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buguhaye ikaze mu bya politiki ariko bukanga gusenya umutwe wa FDLR, bituma harushaho gukomera imyumvire ko ihuriro rya Kinshasa ari ubufatanye bushingiye ku kwanga u Rwanda n’abaturage b’Abatutsi batuye mu burasirazuba bwa Congo."
Ikindi kimwe mu byo Jean Luc yibukijwe, nuko Jenoside itaje nk’impanuka ku wa 7 Mata 1994, ko ahubwo yateguwe igihe kirekire n’ubutegetsi bwa se, bikagaragarira mu mbwirwaruhame z’urwango no gutegura imitwe yitwaje intwaro, hakaba n’ibindi bimenyetso, abatangabuhamya ndetse n’ubushakashatsi bunyuranye bwabigaragaje nyuma ya 1994.
Mu gihe Kinshasa ivuga ko u Rwanda ruyitera, Jean Luc nawe ushyigikiye Congo yabwiwe ko ingabo za Congo ahubwo ziri gukorana n’abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi. Mu gihe itanga amasomo ku bijyanye n’ubusugire bw’igihugu, ni yo ubwayo itumira ingabo z’Burundi, abacanshuro ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta mu ntambara.
Kandi mu gihe ivuga ko irimo kurengera demokarasi, iyobowe na Félix Tshisekedi, Congo yongera kwivuguruza. Byaramenyekanye ko perezida Tshisekedi ubutegetsi bwe butakomotse ku ntsinzi isobanutse mu matora, ahubwo bukomoka ku bwumvikane bwa politiki bwemejwe n’inkunga y’amahanga, cyane cyane Amerika, aho kuba ku majwi y’abaturage.
Jean Luc ubwe mu gushinyagurira imirambo
Ku birenze uruhare rwa Perezida Habyarimana, nanone byaje kumenyekana ko n’umuhungu we Jean Luc Habyarimana yagaragaje ko yasigaranye umurage mubi.
Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Intebe w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yabwiye Jean Luc ati "Sinakwirirwa ntinda ku buhamya bukomeye bw’ababonye ibyabaye n’amaso yabo, abakobwa b’undi muntu wahitanywe n’igitero cyo ku wa 6 Mata 1994 ku ndege ya so. Abo batangabuhamya bakuvuze mu izina imbere y’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Gisirikare mu Bubiligi ku wa 22 Kamena 1994, bakurega gushaka kurasa umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, wari wishwe muri icyo gitondo, ukoresheje imbunda ya gisirikare yo mu bwoko bwa Vektor R4 wari usanzwe witwaza."
Aba batangabuhamya, bavuze kandi ko mu rugo rwa Habyarimana, ku wa 7 Mata 1994, amaterefoni yaramutse acicikana, aho Francois Mitterand wari Perezida w’Ubufaransa n’inshuti y’akadasohoka ya Habyarimana, ndetse na Mobutu Sese-seko wayoboraga Zaire y’icyo gihe bakomezaga kubaza uko ubwicanyi buri kugenda.
Icyo gihe, nk’uko ubuhamya buvuga, ngo "iyo bavugaga umunyapolitiki umaze kwicwa, mu cyumba Agathe Habyarimana yarimo, asengana n’abantu b’inshuti ze, ngo bahagarikaga isengesh bakiyamirira nk’abumvise ikipe bafana itsinze igitego."
Ibisigaye bya mbere ya Jenoside byakozwe na se rero, Jean Luc yabwiwe ko ibyinshi azabyibarizwa n’imiryango y’abanyapolitiki irimo uwa Félicula Nyiramutarambirwa, uwa Padiri Silvio Sindambiwe, n’abandi banengaga ubutegetsi, bose bishwe na Habyarimana.
Kimwe n’Abatutsi barokotse ubwicanyi bwabereye i Murambi, Kibilira, Bugesera, Mukingo n’ahandi hatandukanye mu gihugu mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, na bo bashobora gutanga ubuhamya bwabo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Ahubwo habyarimana jean luc mu mufate mufuge ninkase
Ubugome bwase nanyina bwarabokamye ,Ariko namwe ,muzagwa kugasinka Ezeberi muka Ahabu ,wishe Naboth Wiyezereri ,Uwiteka azaduhorera peeeee ,nimutihana muzashya ntakabuza
Ntituzihanganira uwariwe wese ushaka kutugarira mwicuraburindi nogusenya ibyo twagezeho ubu burimunyarwanda wese azi gutanga amakuru kugihe abandi tuzi kurasa Kandi mukico kumugome wese watwiyahuraho mubareke baze tubanyomoze