Ubutinganyi bugeze mu nkende

Ubushakashatsi bushya buherutse kugaragaza ko nyuma y’ikiremwamuntu, noneho n’inyamaswa zitwa inkende zatangiye imigirire yo guhuza ibitsina bihuje imiterere, kenshi bakunze kwita ubutinganyi.

Iyi nkuru ya Mongabay ivuga ko mu moko 491 y’inkende zitari abantu yasuzumwe muri ubu bushakashatsi, 59 byagaragaye ko zibonana n’izo zihuje igitsina. Abashakashatsi bagaragaje ko iyi myitwarire ikunze kugaragara cyane mu moko aba mu bice bishyuha, ahakunze kubura ibiribwa, n’izihura n’igitutu gikomeye gituruka ku nyamaswa zizihiga. Ibi byashingiwe n’isesengura ryakorewe ku moko 23.

Iyo myitwarire kandi ikunze kuboneka cyane igihe hari itandukaniro rinini ry’ingano z’umubiri hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore, ndetse no mu nkende zibaho igihe kirekire.

Chloë Coxshall, umunyeshuri wo mu rwego rwa dogitora mu binyabuzima muri Imperial College London mu Bwongereza, akaba n’umwanditsi mukuru w’ubushakashatsi, yagize ati:
“Guhura hagati y’izihuje igitsina mu ngagi byagiye bihuzwa n’ubwiyunge no gushimangira umubano. Ubwiyunge bugabanya amahirwe y’uko hakomeza kuba imirwano, bikagabanya ibyago byo gukomereka cyangwa gupfa, kandi bigateza imbere ubumwe bw’itsinda ry’ingagi.”

Jonah Henri Ratsimbazafy, undi mushakashatsi ariko utari mu bakoze kuri iyi myifatire mishya y’inkende, avuga ku nyamaswa zo mu bwoko bw’inkende (lemurs), yasobanuye ko mu gihe ingagi y’ingabo ifite uburenganzira bwo kubana n’ingagi z’ingore zose zo mu itsinda, rimwe na rimwe ubu bushyingiranwe bwinshi (polygamie) butuma ingagi z’ingore zisohoka muri iryo tsinda zigashaka izindi ngore bagirana umubano wihariye.

Mu nkende zo mu bwoko bwa rhesus macaque zo muri Puerto Rico, ubushakashatsi bwa mbere y’ubu bwerekanye ko ingabo zishobora kugirana imibonano hagati yazo hagamijwe gushyiraho ubufatanye, bushobora kuzifasha kugera ku ngore nyinshi, bityo zikabona amahirwe yo nkororoka cyane.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko imihindagurikire y’ikirere nayo ishobora kuba nyirabayazana muri iyi myifatire n’ubwo ibyo ngo byasaba ubundi bushakashatsi.

Ibitekerezo   ( 2 )

Nihatari isi yaheze nyamba bigeze kunyamaswa nazo,nne tuvuge kobizogarukirahe

Elisheba yanditse ku itariki ya: 23-03-2026  →  Musubize

Shitani ushuka abantu ninawe winjiye munkende aziteza gukora icyaha kiruta ibindi.

Karabo James yanditse ku itariki ya: 29-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka